Byabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2024 rishyira ku wa 30 Mata.
Imvura imaze iminsi igwa muri aka Karere yasomeje ubutaka, bituma iyaguye ku wa 29 Mata iteza inkangu yakubise inzu ebyiri zihitana abana babiri bo mu miryango itandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE ko kugwa nk’izi nzu byaturutse ku mvura imaze iminsi igwa muri aka karere.
Ati "Ni imikingo yahubutse yikubita ku nzu zigwira abana babiri bo mu miryango itandukanye. Uw’imyaka 12 n’imyaka 16. Wabonaga ari amazu atari adakaganye ku buryo yagwa"
Meya Kayitesi yavuze ko bazindukiye aho iyi mpanuka yabereye bahumuriza ababuze ababo, banabafasha kubona ubushobozi bwo gushyingura.
Ati "Abaturage turabasaba kuba maso no kuva ahabashyira mu kaga, batitaye ku bintu bihari, burya ubuzima nibwo bwa mbere ibintu ni ibishakwa".
Uretse aba bana babiri bahitanywe n’inkangu hari undi muntu umwe wo Murenge wa Boneza wakubiswe n’inkuba arapfa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!