Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose yabwiye IGIHE ko mu bafashwe harimo abakoreraga ubuhinzi ku nkengero z’ikiyaga batubahirije metero zagenwe.
Ati "Hari abantu bari batangiye guhinga ku Nkengero z’amazi, ku bufatanye n’inzego z’umutekano abo bantu barafashwe barahanwa kuko hari ibihano biteganywa ku muntu uba wangije inkengero z’amazi. Tugomba gukomeza ubufatanye twereka abaturage ko badakwiye guhinga ku nkengero z’amazi kuko bigira ingaruka ku mazi no ku binyabuzima birimo".
Abantu bafatiwe muri uyu mukwabu wakozwe mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo harimo abantu 50 bo mu murenge wa Boneza, abantu 19 bo mu murenge wa Gihango, 43 bo mu murenge wa Kigeyo n’abantu 8 bo mu murenge wa Kivumu.
Abakuze baturiye inkengero z’Ikiyaga cya Kivu bavuga ko ubuso bw’iki kiyaga bugenda bugabanuka, bakagaragaza ko hari ibice byahindutse ubutaka bwumutse kandi byarahoze ari mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu.
Iri gabanuka ry’ubuso bw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu riterwa n’isuri ahanini ituruka ku bikorwa bya muntu birimo ubuhinzi n’ubucukuzi bw’umucanga bukorerwa ku nkombe z’iki kiyaga.
Rimenyande Onesphore, umusaza w’imyaka 62 wavukiye akanakurira hafi y’Ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rutsiro, yabwiye IGIHE ko azi ubuso bwahoze ari mu mazi ariko ubu bukaba bwawahindutse ubutaka bwumutse.
Ati "Ubuso bw’Ikiyaga cya Kivu buragabanuka kuko isuri iyo imanuye ibitaka biraza bikitekera ahari amazi y’Ikiyaga hagahinduka ubutaka bwumutse".
Ikiyaga cya Kivu gifite ibilometero 90 by’uburebure n’ibilometero 50 by’ubugari. Gifite ubuso bwa km2 2700, nicyo kiyaga cya mbere kinini mu Rwanda kikaba icya 6 muri Afurika. Iki kiyaga gicumbikiye amoko menshi y’amafi, inyoni ndetse kibamo n’inzibyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!