00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Abana ibihumbi 12 bavuye mu igwingira mu mezi atanu

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 September 2024 saa 05:50
Yasuwe :

Kuva muri Mata kugera muri Kanama 2024, abana bagera ku 11,883 bo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rutsiro, bavuye mu igwingira mu gihe gito cy’iminsi 12 na nyuma bakomeza gukurikiranwa mu ngo zabo.

Ibi byagezweho nyuma yo kubona ko hari ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu Karere ka Rutsiro ku bana bari munsi y’imyaka itanu, bituma ubuyobozi bw’Akarere bwinjira mu bufatanye na World Vision bwo guhangana n’icyo kibazo. Amasezerano y’ubufatanye yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mata uyu mwaka akaba azarangira muri Nzeri 2024.

Hahise hatangizwa gahunda ‘Professional Umuganda’ igamije kuvana abana mu mirire mibi byihuse [mu minsi 12] hifashishijwe ibiribwa bikomoka muri buri gace, bigatunganywa neza himakazwa isuku n’ibindi.

Ku ikubitiro mu mirenge yose ya Rutsiro hasuzumwe abana 42,986. Abangana na 28,515 bari bahagaze neza [76.4%] mu gihe abandi 14,471 bari bafite imirire mibi [33.6%].

Kuva muri Mata kugeza muri Kanama 2024, imibare igaragaza ko mu bana 14,471 bari bafite imirire mibi, abangana na 11,883 [82.1%] bakize ubu bakaba bameze neza.

Ingengo y’imari yateganyijwe gukoreshwa muri ubu bufatanye bw’Akarere ka Rustiro na World Vision ni miliyoni 300 Frw, aho buri ruhande rwatanze 50% byayo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, abari bahagarariye World Vison, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’ubw’Akarere ka Rutsiro ndetse n’abaturage bahuriye mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Terimbere mu Mudugudu wa Kanombe, ahanarebewe hamwe aho iyi gahunda ya ‘Professional Umuganda’ igeze ishyirwa mu bikorwa’.

Umwe mu babyeyi bajyanye abana babo muri iyi gahunda, Nyirazanazose Seraphine, afite umwana kuri ubu w’umwaka umwe n’amezi umunani ariko akaba yari yaragwingiye afite umwaka umwe gusa. Amakimbirane y’abashakanye yari yo ntandaro yo kubaho nabi k’uyu mwama.

Uyu mubyeyi yagize ati “Abajyanama b’ubuzima baransanze bambwira uburyo najya ku ‘Iziko ry’Umudugudu’ baramfasha njyayo. Twasoje iri ziko none ubu umwana wanjye ameze neza ni icyitegererezo.”

Uyu mwana yatangiye yagunda yo kurwanya igwingira ‘Iziko ry’Umudugudu’ afite umwaka umwe n’ibiro birindwi arisoza nyuma y’amezi umunani afite ibiro 13.

Umuyobozi Mukuru wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko ashimishijwe n’aho iki gikorwa kigeze gishyirwa mu bikorwa, anavuga ko kinajyanye na gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima y’imyaka itanu aho harimo n’intego zo kurandura igwingira mu bana.

Ati “Iyi gahunda si iyo kurwanya igwingira gusa kuko ireba no ku buhinzi, uburezi no kurengera umwana, ubuzima, amazi n’isuku, indyo yuzuye n’ibindi kandi ibyo twabonye uyu munsi bigaragaza ko byinshi biri kugerwaho.”

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho DHS bwo mu 2020, bugaragaza ko mu Karere ka Rutsiro abana bagwingiye bari 44,4%. Iyi mibare yaje kugabanuka igera kuri 39.5%.

Umwaka ushize mu Ugushyingo mu cyumweru cyahariwe umwana n’umubyeyi hagaragajwe ko iyi mibare yongeye kugabanyuka muri Rutsiro ikagera kuri 28.5%.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko kutamenya gutunganya ibiribwa bihari, kutita ku isuku n’amakimbirane y’ababyeyi ari byo bintu byatumye aka karere kagira abana benshi bari mu igwingira.

Ati “Aka Karere gafite ibihingwa ngandurarugo, inganda n’amabuye y’agaciro bityo ntikakiri mu murongo w’ubukene. Icyo dusabwa ni uko abaturage bacu bahindura intekerezo. Niba ibintu tubifite ni icyo kibura. Ikindi tuzitaho ni uguherekeza ya miryango ifite abana bagwingiye.”

Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni ukugabanya igwingira rikagera kuri 19% bitarenze umwaka wa 2024 rivuye kuri 33% mu 2020. Ni urugendo ruzakomeza ku buryo mu 2050 abana bagwingira mu Rwanda bazaba batarenze 3%.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, na we yanyuzwe n'intambwe ikomeje guterwa n'Akarere ka Rutsiro mu kurwanya igwingira mu bana
Umuyobozi Mukuru wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yagaragaje ko ashimishijwe n’aho iki gikorwa kigeze gishyirwa mu bikorwa
Mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Terimbere mu Mudugudu wa Kanombe hari urugo mbonezamikurire rwitwa ‘Baho Neza’ rurererwamo abana bafite imyaka 3-6 y’amavuko
Muri uru rugo mbonezamikurire y'abana bato rwa 'Baho Neza' harerewa abana 30
Ababyeyi bigishwa uko bakora imigina y'ibihumyo bigira intungamubiri zifasha abana
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko igisabwa muri aka karere ari uko abaturage bacu bahindura intekerezo
Umwana wa Nyirazanazose Seraphine, yatangiye gahunda yo kurwanya igwingira afite umwaka umwe n’ibiro birindwi arisoza nyuma y’amezi umunani afite ibiro 13
Uyu mwana uteruwe ni umwe mu bakize igwingira nyuma yo kwitabira gahunda ya 'Professional Umuganda'
World Vision yifatanyije n'abaturage mu muganda rusange . Aha bari bari gutera ibiti
World Vison, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’ubw’Akarere ka Rutsiro ndetse n’abaturage bahuriye mu muganda rusange

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .