Rutsiro: Abakozi 16 bahagaritswe by’agateganyo bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kanama 2020 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba kahagaritse by’agateganyo abakozi 16 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, yabwiye IGIHE ko mu bahagaritswe by’agateganyo uko ari 16, muri bo 14 bari ku rwego rw’umurenge barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge batanu, abandi babiri bari ku rwego rw’Akarere.

Ati “Hari abayobozi bahagaritswe by’agateganyo kubera iperereza bari gukorwaho ku bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta. Bakekwaho kunyereza umutungo mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP”.

Yakomeje avuga ko hari ibikorwa byagombaga gukorerwa abaturage ariko ibikoresho byagombaga gukoreshwa ntibihagere kandi byarishyuwe. Ibyo bikoresho ni amabuye n’imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y’imigenderano.

Bahagaritswe mu gihe kitarenze amezi atandatu, hagategerezwa ibizava mu iperereza.

Ayinkamiye abajijwe niba mu bahagaritswe hari abatawe muri yombi, yasubije ko ayo makuru atarayamenya kuko igihe babahereye amabaruwa kuri uyu wa Kane bari bataratabwa muri yombi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .