Rutsiro: Abakozi 14 baherutse guhagarikwa mu kazi batawe muri yombi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 10 Kanama 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abakozi 14 muri 16 baheruka guhagarikwa by’agateganyo mu kazi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro nyuma yo kubakekaho kunyereza umutungo wa Leta.

Ku mugoroba wo ku wa 10 Kanama 2020, nibwo aba bakozi bakurikiranyweho kunyereza umutungo bafashwe.

Amakuru IGIHE ifite ni uko abatawe muri yombi barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itanu irimo uwa Murunda, Ruhango, Nyabirasi, Rusebeya, Mushubati na Kivumu.

Biyongeraho abakozi bane bakorera ku karere barimo Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis; Umuyobozi ushinzwe iyubakwa ry’imihanda, Kamana Jean Marie na Munyamahoro Cyato Justin usanzwe ari umucungamari w’akarere.

RIB kandi yanafashe abashinzwe ubutaka mu mirenge ya Nyabirasi, Ruhango, Mukura, Murunda na Kivumu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, yabwiye IGIHE ko mu bakozi bari bahagaritswe, hari 14 bafunzwe mu gihe abandi babiri barekuwe ariko ngo hari n’abandi babiri bafashwe barafungwa.

Yagize ati “Ntabwo ndakusanya amakuru neza ariko 14 muri 16 bari bahagaritswe bari gukurikiranwa bafunzwe kuva mu masaha yashize. Hari n’abandi babajijwe biba ngombwa ko bafungwa kugira babazwe ibyo bakekwaho.”

Umuvugizi wa RIB w’Umusigire, Dr Murangira Thierry, yavuze ko abo bayobozi bafunzwe ariko iperereza rikomeza.

Ati “Dosiye zakozwe zirashyikirizwa Ubushinjacyaha. Iperereza riracyakomeje ku bandi ku buryo n’abandi batahurwa.’’

RIB yaburiye abakozi ko bakwiye gucunga neza umutungo wa Leta no gukurikiza amategeko mu itangwa ry’amasoko, birinda kugwa mu mitego yo gusinyira ibintu batakiriye.

Mu cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwahagaritse mu kazi abakozi 16 harimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itanu, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.

Aba bayobozi bahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu kubera iperereza bakorwagaho ryo kunyereza umutungo wa Leta mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP.

Bivugwa ko mu bikorwa byagombaga gukorerwa abaturage hari ibikoresho birimo amabuye n’imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y’imigenderano bitahageze kandi byarishyuwe.

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis, ari mu bayobozi batawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .