00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruto yavugishije Perezida Kagame na Tshisekedi, ahamagaza inama y’igitaraganya ya EAC

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 27 January 2025 saa 12:36
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yaganiriye na Perezida Paul Kagame ndetse na Félix Antoine Tshisekedi, ku bibazo by’intambara bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amakuru Perezida Ruto yatangaje mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, mu ijambo rye ryanyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC ari akaga gakomeye ku kiremwamuntu.

Ati “Gukomeza guhungabana gukomeye kw’amahoro n’umutekano muri RDC ni ikibazo gihangayikishije. Ibibazo bijyanye n’imibereho y’ikiremwamuntu biri kurushaho kuba bibi kubera ibikorwa bya gisirikare birimo no gufunga ikirere cya Goma.”

Perezida Ruto yakomeje asaba impande zombi kuyoboka inzira y’ibiganiro mu gukemura ikibazo.

Ati “Nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndahamagarira impande zose ziri mu biganiro bya Luanda n’abavandimwe banjye, Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bombi navugishije muri uyu mugoroba, kumva amajwi y’abaturage b’aka karere kacu asaba amahoro ndetse n’umuryango mpuzamahanga.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko nyuma yo kubiganiraho na bagenzi be bo muri EAC, bemeje ko nk’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango baterana bitarenze amasaha 48, kugira ngo barebe icyakorwa.

Perezida Ruto atangaje ibi nyuma y’uko mu nkengero z’Umujyi wa Goma hiriwe imirwano, ndetse umutwe wa M23 ukaba waratangaje udaciye ku ruhande ko ushaka kwigarurira uyu mujyi.

Ruto yavugishije Perezida Kagame na Tshisekedi, ahamagaza inama y’igitaraganya ya EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .