Byagarutsweho gikorwa cyo kurwanya ruswa mu rubyiriko rwo muri UR-Huye, cyateguwe n’Akarere ka Huye ku bufatanye n’Umushinga Uharanira Serivisi nziza kuri bose muri Afurika (ISDA).
Umunyamategeko akaba n’Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Huye, Dukundan Jean Luc Fréderic, yagaragaje ko ruswa y’igitsina iri mu byaha bigorana mu kugenza kuko hari aho igenda igafata amarangamutima, uyakwa ntarabukwe akisanga yaguye mu mutego wo kuyitanga.
Ati “Ruswa ishingiye ku gitsina iragoye kuyigenza kuko izanamo n’amarangamutima k’uyisaba cyangwa uyitanga. Iyi ruswa ni mbi cyane kuko ivutsa uyakwa uburenganzira bw’icyo yemerewe n’amategeko, cyangwa se uyitanze na we ikamuhesha icyo atemerewe n’amategeko.”
Yakomeje ati “Nimutekereze abantu bose baramutse barangije kaminuza baratanze ruswa y’igitsina, byaba ari igihombo ku gihugu, kuko ntimwaba abaganga beza, abacamanza bazima cyangwa abagoronome bizewe.”
Me Dukundane yerekanye ko abantu benshi batanga ruswa batabizi, kuko umuco mubi wayo wabayeho imyaka myinshi, watumye hiyubaka igisa ‘nk’ingengabitekerezo ya ruswa’, aboneraho gusaba urubyiruko rwo muri kaminuza kugira uruhare mu kuwurandura.
Yabibukije kandi ko ruswa iri mu cyiciro cy’ibyaha bimokeye bihanishwa igifungo cy’imyaka itanu kuzamura, ikaba icyaha kidasaza.
Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe imiyoborere, Ndabakuranye Déo, yibukije abanyeshuri uburyo abitwaga ‘abakonari’ bakoraga ibyaha birimo guhohotera abandi cyane cyane abakobwa, kandi biganisha kuri ruswa y’igitsina.
Ati “Umukonari yahagarikaga umukobwa mu ruhame, akamutegeka kumusoma, igihe atabikoze, akamukangisha ko ari bumukore ku myanya y’ibanga. Icyo gihe rero, umukobwa yahitaga amusoma bwangu asa nk’uwigura, biragenda biba umuco akabikora nka ruswa yo kugira ngo atamusebya.”
Yakomeje ashima ko ibyo byahindutse kubera ubuyobozi bwiza, asaba abanyeshuri gukomereza muri uwo murongo mwiza.
Uwera Sylvie, wiga muri UR-Huye, mu mwaka wa Mbere, yagaragaje ko icyaca ruswa y’igitsina kuri bo ari ukunyurwa n’ibyo bafite bagakora cyane bagamije kwikemurira ibibazo.
Yavuze ko ibyo bizatuma nta mwarimu umushukisha amanota kuko yayabuze ngo abe yayamutegeraho amwaka ruswa y’igitsina n’ibindi.
Imibare yavuye mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda yasohotse mu 2022, yagaragaje ko abarenga 75% by’abakwa ruswa y’igitsina ari abagore.
Ni mu gihe kandi 39,3% by’abasabwa ruswa bahitamo guceceka ntibavuge iby’ayo mahano bakorewe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!