00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruswa y’igitsina iravuza ubuhuha mu bikorera; muri za kaminuza n’inzego z’ibanze naho byaradogereye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 06:36
Yasuwe :

Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango Mpuzamahanga uharanira gukorera mu mucyo binyuze mu kurwanya Ruswa n’Akarengane [Transparency International Rwanda, TI Rwanda] watunze agatoki Urwego rw’Abikorera, Amashuri Makuru na za Kaminuza ndetse n’Inzego z’Ibanze nk’ahantu hugarijwe na ruswa ishingiye ku gitsina by’umwikahariko isabwa abakobwa n’abagore.

Ubushakashatsi bushya bwa TI Rwanda ku miterere ya ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, bwashyize abikorera ku mwanya wa mbere w’ahantu harangwa ruswa ishingiye ku gitsina aho iri ku kigero cya 57,20%, mu gihe mu mashuri makuru na za kaminuza iri kuri 42,60%.

Mu nzego z’Ibanze ruswa ishingiye ku gitsina iri kuri 37,20%, amashuri yisumbuye 36,10%; mu rwego rw’ubutabera ni 23,10%, ibigo bishamikiye kuri za minisiteri iri kuri 21,70% naho muri za minisiteri iri kuri 19,70%.

TI Rwanda igaragaza kandi ko iyi ruswa igaragara mu nzego z’ubuzima by’umwihariko ibitaro iri kuri 19,30%, inzego z’umutekano ikaba kuri 18,10% naho mu Nteko Ishinga Amategeko ikaba kuri 13,30% mu gihe muri Sosiyete Sivile iri ku kigero cya 12,30%.

Mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, hagaragajwe ko gahunda zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere ihame ry’uburinganire no kongerera ubushobozi umugore zikomeje gukomwa mu nkokora n’ubu bwoko bwa ruswa.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire [GMO], Rose Rwabuhihi yavuze ko iki kibazo gikomeje kuba akarande ari na yo mpamvu hakenewe ingamba zikarishye mu kukirandura.

Ati “Ibyo ubushakashatsi bwerekanye twari dusanzwe tubizi, natwe ibibazo bijyanye na ruswa ishingiye ku gitsina bitugeraho. Ikibazo gikomeye cyane ni uko abantu badakunze kuvuga ruswa kandi ihari, inzego zirwanya ruswa zirakizi, twese turakizi. Ntabwo navuga ngo ni bishya ahubwo dukwiye kuganira ku ngamba z’icyakorwa.”

Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko igiteye inkeke kuri ruswa y’igitsina ari uko abenshi bahitamo guceceka.

Ati “Iri hejuru cyane kuko abenshi barabikubwira, aba bana bakora muri za hoteli, muri za kaminuza […] nushaka ukube gatanu ku byavuye mu bushakashatsi.”

Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculee yavuze ko kurwanya ruswa ari urugamba rutoroshye

Urwego rw’Abikorera n’urw’uburezi zirugarijwe

Mu bushakashatsi bwa TI Rwanda habajijwe abantu 1200, barimo abo mu rwego rw’abikorera 629 mu gihe abo mu nzego za leta ari 405. Bose bari hagati y’imyaka 18-60. Bwagaragaje ko 79,7% bazi cyangwa bumvise ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi mu mezi 12 ashize.

Ni mu gihe abarenga 75% bavuze ko abagore aribo bafite ibyago cyane byo gusabwa ruswa y’igitsina. Nibura 39,3% by’abasbwa ruswa bahitamo guceceka ntibavuge iby’ayo mahano bakorewe.

Hagaragajwe ko ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina kiri mu nzego hafi ya zose nubwo kugeza ubu hakiri ikibazo cyo kubona ibimenyetso. Ku rundi ruhande ariko hari abagerageza kwatura bakabishyira ahagaragara.

Abahaye ubuhamya TI Rwanda bagaragaje ko ruswa ishingiye ku gitsina mu nzego z’abikorera iteye inkeke ndetse abayisabwe barimo abayitanze n’abagiye bananirwa kuyitanga bikabaviramo kubura amahirwe arimo akazi cyangwa abanyeshuri bakabura amanota.

Hari uwagize ati “Nagiye mu kabari kumwe ujya gukorera akabari ka koperative, noneho ni koperative y’abagabo gusa uwo bampaye wo kunkoresha imibare twaje kunaniranwa kubera ko yabaga ashaka kunkoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato kandi bikanaba umunaniro wamfashe amasaha yanjye yo kuruhuka yageze.”

Yakomeje agira ati “Noneho undi wo kumusimbura we yaje ari gaheza, ari uwo kurara yicaye ku muryango yanzaniye ibigabo by’inshuti ze by’ibikire, ugasanga umugabo ari kurambika ibihumbi 100Frw ayahereza uwo ngo turarane. Mvayo batanampembye.”

Undi yagize ati “Njyewe nagiye gushaka akazi ‘boss’ [ umukoresha] arakampa , hashize ibyumweru bibiri, bitatu noneho mu gihe mbyutse ngiye mu kazi arambwira ngo ashaka ko dusohokana, ubwo ahantu namusanze yari muri ‘Lodge’ aba aranyeruriye arambwiye ngo kugira ngo dukomezanye ngume ku kazi ni uko turyamana. Ndabyemera biraba.”

Uyu mukobwa yavuze ko uwo mukoresha we yaje no kumwirukana, arahava ajya ahandi nawe bigenda gutyo ku buryo amaze kujya ahantu hatatu hose bamusaba ruswa ishingiye ku gitsina kandi akayitanga kuko nta bundi buryo aba afite yabonamo akazi.

Muri za kaminuza zaba iza leta n’izigenga, ruswa y’igitsina iravuza ubuhuha kuko umukobwa watsinzwe ushaka amanota ayabona ari uko aryamanye na mwarimu nk’uko abaganiriye na TI Rwanda babitangaje mu buhamya bwabo.

Hari umunyeshuri wagize ati “Hari inshuti yanjya byabayeho we binamuviramo gutwara inda kandi bitewe n’umwarimu wamwigishaga, akenshi twajyaga gukora ikizamini cye tugifite kandi ari mwarimu wakimuhaye mbere y’uko umunsi w’ikizamini ugera.”

Undi yagize ati “Hari mugenzi wanjye byabayeho, yari umuhanga tubizi twese, hanyuma amanota asohotse asanga afite zeru kandi yarakoze ibintu byose, ahamagara mwarimu amubaza uko byagenze, amubwira aho amusanga ngo babiganireho.”

“Mwarimu aramubwira ati rero urabona hano muri kaminuza iyo uzanye ubujiji urasibira kandi njye mfite ububasha bwo kugufata wanasibira n’umwaka utaha nkazagufata […] aramubwira ati rero kugira ngo bikunde ni uko tubanza tukaryamana hanyuma nkazaguha amanota no mu myaka yo hejuru nkazajya nguha amanota.”

Mu nzego za leta naho bikomeje kudogera kuko hari abayobozi bakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu gusaba ruswa abagiye kubasaba akazi.

Urwego rw'Igihugu Rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire, Rose Rwabuhihi yasabye ubufatanye bw'inzego zose mu guhangana na ruswa y'igitsina

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari imyanya idatorerwa ndetse n’itorerwa mu nzego z’ibanze by’umwihariko Imirenge ndetse no ku rwego rwa Visi Meya, hari abagera kuri iyo myanya ari uko babanje gutanga ruswa y’igitsina.

Hari nk’urugero rw’Umuyobozi mu nzego z’Umutekano [Igisirikare] wafashije ‘umugore’ kugera ku mwanya wa Visi Meya aho bivugwa ko nyuma bakomeje kujya basambana kugeza ubwo umugabo we abimenye baza gutandukana.

Umuturage wahaye ubuhamya TI Rwanda yagize ati “Cyane kuri iyi myanya idatorerwa mu nzego z’ibanze kugera ku rwego rwa ba visi meya cyangwa indi myanya yo kuyobora imirenge, bivugwa ko ari aho bihera kugeza kandidatire yawe ihawe umugisha.”

Hari undi wagize ati “Ujya gusanga uriya mwanya bashyizemo umuntu, bashyiramo wa muntu kenshi uba waragize aho ahuriye na bariya bantu bafite ububasha ku buryo umuntu utarabikoze adashobora kubona uriya mwanya.”

Kubona ibimenyetso bikomeje kuba agatereranzamba

Ingabire avuga ko impamvu ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina gikomeje kuba agatereranzamba harimo kuba kubona ibimenyetso bigoye cyane.

Ati ‘‘ Aba bantu baka ruswa ishingiye ku gitsina ni abanyamayeri menshi cyane, aragutoteza n’amagambo agakomeza abikubwira noneho bukeye ukabona yamwandikiye nk’aka ‘message’ yamubwiye ngo ‘hanyuma se’ […] hanyuma se nyine, ibyo ntiwabijyana muri RIB.”

“Cyangwa akamubwira ngo n’ubu nturisubiraho? Umukoresha wawe rero akubwiye ngo n’ubu nturisubiraho ashobora kuvuga ko ari amakosa ukora mu kazi, cyangwa akamubwira ngo ariko urakina n’akazi k’ubu ntuziko kabuze. Ushobora kugira ngo ni amakosa yo mu kazi ariko ubibwiwe we aba azi impamvu, ariko icyo ntabwo ari ikimenyetso.”

Ingabire avuga kandi ko hari n’abantu bashaka gutanga ruswa ku buryo ushaka kuyitanga adashobora gutanga ayo makuru y’uko yayitanze.

Ku rundi ruhande ariko hari abantu bagisabwa ruswa y’igitsina bakabura ibimenyetso cyangwa se baba banabifite ntibihutire gutanga amakuru, bakazayatanga mu myaka myinshi ibimenyetso byarasibanganye.

Ati “Icyo gihe no kubona ibimenyetso byagorana , ikindi uwo muntu wenda nta bubasha aba akigufiteho ariko waratinze cyane, hagati muri iyo myaka wenda yabikoreye n’abandi. Erega icyo abantu bagomba no kubirwanyiriza ni ukugira ngo barengere abandi.”

Hakorwe iki

Kugeza ubu ruswa y’igitsina ihanwa nk’ikindi cyaha cya ruswa cyose, aho itegeko rivuga ko uwakiriye ruswa n’uwayitanze bose bahanwa kimwe ariko iyo uyitanze atanze amakuru iperereza ritarangira adakurikiranwe.

Uhamijwe icyo cyaha ahabwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’umunani, ishobora kugera ku icumi iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi.

Rwabuhihi avuga ko kubaka ubushobozi bw’abakobwa n’abagore bishobora gufasha mu guhashya ruswa kuko igihe cyose abasabwa ruswa bakemera kuyitanga izakomeza kubaho. Kuri we ngo gutanga ruswa cyangwa kuyisaba ni ukutagira indangagaciro, bityo abantu bakwiye kuyirinda.

Ingabire we avuga ko leta ikwiriye gushyiriraho urwego rw’abikorera amategeko agenga gutanga akazi, gutanga amasoko […] leta ikwiriye gushyiraho amategeko kuko abikorera ni igihugu mu kindi.

Ubuyobozi bw’Umuryango Transparency International Rwanda busaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu guhashya ruswa by’umwihariko ishingiye ku gitsina kuko idindiza iterambere ikanakoma mu nkokora gahunda zashyizweho na leta zo kubaka ubushobozi bw’umugore.

Inzego zitandukanye zitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi bwa TI Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .