RIB ivuga ko uwatswe ruswa abisabwe n’umuyobozi wa muri Muyumbu, babanje gusangirira mu kabari kaho, aho yaje kumuhera 150.000 Frw.
RIB yatangaje ko iyi ruswa yayakiriye ngo kugirango azamwingingire ushinzwe imiturire ngo kugirango batazamusenyera.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko Urwego rw’ubugenzacyaha rusaba Abaturarwanda bose kujya bakurikiza icyo amategeko asaba igihe cyose basaba cyangwa batanga serivise.
Yakomeje ati "Gutanga cyangwa guhabwa serivisi si icyubahiro uha umuntu, ni uburenganzira. Ubu burenganzira ariko bugendana n’inshingano yo kubahiriza amategeko.” “Abatanga n’abahabwa serivisi bagomba kubyumva ndetse bakabyubahiriza kuko RIB ntizihanganira uzarenga kuri ayo mategeko. Kwakira no gutanga ruswa bigomba kuba ikizira. Uyu niwo muco ukwiye kuranga abatanga n’abahabwa serivisi."
RIB kandi yashimiye abaturarwanda bamaze kumva ko ruswa itangomba kwihanganirwa.
Yakomeje ati RIB irashimira ubufatanye n’abantu bose batanga amakuru kuri ruswa kuko isenya igihugu kandi ikagira ingaruka ku bantu batandukanye."
Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Rusororo mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze myaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!