00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruswa mu igenagaciro no gutinda kwishyura: Ibibazo by’akarande mu kwimura abaturage ku nyungu rusange

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 June 2022 saa 04:37
Yasuwe :

Mu mpande zose z’igihugu hakunda kumvikana abaturage bataka ko bamaze igihe batarahabwa ingurane z’ahashyizwe ibikorwa by’inyungu rusange nk’amashuri, imihanda n’amashanyarazi, abandi bakinubira ko bahabwa ingurane zitajyanye n’agaciro k’imitungo yabo kuko batatanze ruswa.

Ibi bibazo byagiye binagarukwaho kenshi na raporo zitandukanye harimo raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2018/2019 ndetse n’iy’umwaka wa 2019/2020, aho zombi zigaragaza ko uru rwego rwakiriye dosiye 715 zirebana n’ibibazo byo kwimura abantu mu nyungu rusange.

Raporo za Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu na zo zigaragaza ko abaturage basaga 47% binubira ingurane bahabwa ugereranyije n’agaciro k’imitungo yabo.

Isesengura ryakozwe n’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) kuva mu Ukuboza umwaka ushize ku buryo kwimura abantu ku nyungu rusange bikorwa mu Rwanda, ryagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu kwihutisha kwishyura abaturage ariko igihe bitwara kikiri kirekire.

Iri sesengura ryamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ryerekana ko impuzandengo y’igihe gito cyo kwishyura uwimuwe ku nyungu rusange ari amezi 13,5, ikirekire ari amezi 86. Ni mu gihe itegeko ritegeka iminsi 120, ni ukuvuga amezi ane.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF, Me Andrews Kananga, yavuze ko ugereranyije n’isesengura rya 2015 bakoze hari impinduka nziza kuko icyo gihe impuzandengo y’igihe gito cyo kwishyura uwimuwe ku nyungu rusange cyari amezi 16.

Ati "Ikibazo ni uko abimura abaturage batangira nta ngengo y’imari bafite yo kuguranira abaturage hakabaho gushaka kubaka igikorwa runaka ariko nta genamigambi ryabayeho ryo kwishyura. Usanga umuturage amaze igihe atarahabwa ingurane kandi umutungo we yarawutanze".

Ingaruka ikomeye yo gutinda kwishyura abaturage ingurane ni uko hari abayihabwa itagifite agaciro yariho ubwo yabarwaga. Urugero niba umuntu abariwe miliyoni 5Frw akazihabwa nyuma y’imyaka itatu zifite agaciro ka miliyoni 4Frw bitewe no guta agaciro kw’ifaranga.

Kananga yavuze kandi ko hakenewe ko hajyaho iteka rya Minisitiri rigena komite ishinzwe kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange n’abakora ubugenzuzi muri iki gikorwa ku buryo umuturage ataharenganira.

Isesengura rya LAF rinagaragaza ko kwimura abaturage ariko hakagira agace gato basigarana k’ubutaka kadafite icyo kamaze ari ikindi kibazo cyagaragajwe n’abaturage, aho bifuza ko bajya bagurirwa hose bakimuka.

Ibi usanga bigira ingaruka kuko hari ibibazo by’abaturage wumva bavuga ko inzu zabo zasenywe n’ikorwa ry’imihanda kuko baguriwe igice ikindi kigasigara mu manegeka cyangwa ari gito ku buryo ntacyo cyamara.

Ruswa mu igenagaciro

Mu byatumye LAF ikora iri sesengura, ni uko mu bantu ifasha mu by’amategeko harimo abasabaga ko bafashwa kujurira kuko barenganyijwe ku mitungo yabo bimurwa ku bw’inyungu rusange. Ibi ahanini bituruka ku igenagaciro ribaha ingurane batishimiye.

Iyo hagiye kwimurwa umuturage ku nyungu rusange ababishaka barabimubwira, bagakora igenagaciro, bakaryumvikanaho, iyo ataryishimiye itegeko riteganya ko yakora irindi genagaciro ku mafaranga ye.

LAF yerekana ko aha bahasanze imbogamizi kuko abaturage benshi ntibakoresha irindi genagaciro kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ubukene. Ibi bituma bemera gufata ingurane bagenewe.

Kananga ati "Aha harimo imbogamizi, abaturage twunganira ntabwo bafite ubushobozi bwo gukoresha iryo genagaciro. 97% ntabwo bakoresha irindi genagaciro kuko batabizi, batazi amategeko n’uburyo bikorwamo n’ababizi badafite ubushobozi".

LAF yagaragaje ko abaturage 82% bagira uruhare mu kugena agaciro k’imitungo yabo, mu gihe 12% batarugira. Ababashije gusubirishamo igenagaciro bangana na 4%, abangana na 97% ibiciro byarahindutse biriyongera naho 3% ni bo ibiciro bitahindutse.

Ibi byerekana ko kuba bihinduka ku kigero kingana gutya ari ibyo kwigwaho n’inzego bireba kuko bishoboka ko abagenagaciro b’ushaka kwimura abaturage bashobora kuba bapfobya imitungo yabo.

Mu isesengura kandi byagaragaye ko muri uko kugena agaciro hari abaturage bamwe na bamwe bagiye bavuga ko "abagenagaciro bagiye basaba ruswa kuko ni bo bagena agaciro, bagatanga raporo k’ugiye kwimura abaturage na we akishyura".

Iki kibazo cya ruswa mu bagenagaciro kandi hari umuturage utifuje ko tumutangaza mu nkuru wabwiye IGIHE ko hari abakorana n’abagenagaciro bakemeranya amafaranga barenzaho bakazayagabana.

Ati "Leta yambariye miliyoni 44 Frw numva sinyuzwe numvaga umutungo wanjye ukwiye miliyoni 80 Frw, mpitamo gushyiraho umugenagaciro wanjye, arambarira avuga ko zihwanye na miliyoni 90 Frw, ahura n’umugenagaciro wa Leta birangira bemeje miliyoni 82 Frw".

Yavuze ko uwo mugenagaciro yamusabye kumwishyura miliyoni 4 Frw zirenga ku kiguzi cy’umurimo yakoze kugira ngo amuzamurire agaciro k’umutungo.

Munyabugingo Bonaventure wo mu rugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda, yasobanuye ko ikiguzi cyo gukoresha igenagaciro cyavuguruwe aho amafaranga ya nyuma ari ibihumbi 50 Frw kandi abari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe babafasha ku buntu.

Yanenze bagenzi be baba barya ruswa ngo bongere agaciro k’imitungo, asaba buri wese ubufatanye mu kurwanya iki kibazo gikomeye.

Ati" Iyo bavuze ko umugenagaciro arya ruswa ni igisebo kuri twese abarenga 200 bari mu rugaga, ntabwo twifuza ko iki cyasha cyatujyaho."

Abaturage bagaragaje kandi ko hari ubwo akarere cyangwa umujyi wihisha inyuma y’umushoramari bakimura abaturage byiswe inyungu rusange kandi ari ugushaka guha umushoramari ubutaka. Gusa itegeko riteganya ko ibikorwa bijyanye no gushyira mu bikorwa igishushanyombonera byose biri mu gice cy’inyungu rusange.

Kananga ati "Twasabye ko ibi bizasobanuka neza bakagerageza kwerekana inyungu rusange n’inyungu bwite kuko nubwo ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera biri mu nyungu rusange, hari ibikorwa bitari zo".

Umuyobozi w’ibikorwa by’iterambere muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Anna Wilson, yavuze ko isesengura nk’iri ari ingenzi kuko rituma hafatwa ibyemezo bishingiye ku bushakashatsi n’imibare bikabyara umusaruro.

Ati "Ikibazo cy’ubutaka no kwimurwa ku nyungu rusange kirareba buri wese kandi kubikora neza ni inyungu nyinshi ku gihugu kiri mu nzira y’amajyambere".

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) gisobanura ko ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka kiri mu bitinza kwishyura abaturage, gusa ngo abatishyuwe nyuma y’amezi ane babaruriwe bahabwa inyungu ya 5%.

Ubwo LAF yamurikaga isesengura yakoze ku kwimura abantu ku nyungu rusange
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF, Me Andrews Kananga yavuze ko hari abaturage bababwiye ko igenagaciro ribamo ruswa
Umuyobozi w’ibikorwa by’iterambere muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda Anna Wilson yavuze ko isesengura nk’iri ari ingenzi

Amafoto:LAF


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .