Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2023, nibwo umurambo w’uyu muzamu Niyonsenga wagaragaye mu rugo yarindaga, ufite ibikomere mu mutwe bigaragara ko yishwe atemwe.
Umusore w’umumotari nyakwigendera yakoreraga akazi ko mu rugo, yabwiye IGIHE ko uyu musore avuka mu karere ka Karongi.
Yagize ati “ Nari naramuguriye igare nyuma arambwira ngo agiye kuriha murumuna we kugira ngo ariwe uzajya arikoresha mubwira ko nta kibazo, none nibwo iwabo bampamagaye bambwira ko yapfuye, ngo bamwishe bamutemye birantungura.”
Umuvandimwe wa nyakwigendera, Japhet Niyonshima, yavuze ko batamenya niba nyakwigendera yishwe n’abajura kuko nta kintu na kimwe cyibwe.
Yagize ati “ Yari umuzamu, bamusanze aho yakoreraga ku kazi baramutema ntabwo wamenya niba ari abajura kuko nta kintu bamutwaye. Byabaye saa cyenda n’igice zijoro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo,Nsabimana Matabishi Desiré yemereye IGIHE ko uyu muzamu yishwe.
Ati “ Yego ayo makuru niyo.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa ngo hamenyekana icyamwishe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!