Rusororo: Inzu eshanu bikekwa ko zubatse ku byobo birimo imibiri y’abazize Jenoside zigiye gusenywa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Izindi nzu eshanu ziri ahitwa mu Gahoromani mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, zigiye gusenywa nyuma yo gukekwaho ko zubatswe hejuru y’ibyobo byajugunywemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma y’uko muri Mata 2018, muri uyu Murenge wa Rusororo n’uwa Masaka, hatahuwe imibiri isaga ibihumbi 37 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yari mu byobo bitandukanye.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko hari n’izindi nzu eshanu ziri muri aka gace bikekwa ko zubatswe hejuru y’ibyobo byajugunywemo abatutsi bishwe muri jenoside, ku buryo nazo zigiye gusenywa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo, Nduwayenzu Alfred, yabwiye IGIHE ko zizi nzu zigiye kuzasenywa ariko zizabanza zigakorerwa igenagaciro.

Yagize ati “Nibyo hari inzu eshanu bikekwa ko zubatswe hejuru y’ibyobo byajugunywemo abatutsi bishwe muri jenoside, imwe iri ahitwa muri Kariyeri inzindi enye ziri mu Gahoromani.”

Yongeyeho ko izi nzu zizakorerwa igenagaciro vuba aha ku buryo biteganyijwe ko zizasenywa muri uku Kwezi.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri aka gace bavuga ko babangamirwa cyane n’uko hari abantu banangiye gutanga amakuru y’ahari ibyobo byajugunywemo abantu kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.

Nduwayezu Emmanuel uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rusororo, yasabye abatuye muri aka gace bazi ahari ibyobo bajugunywagamo abatutsi gutanga amakuru kuko ari byo bituma batekana.

Yagize ati “ Duhora tubashishikariza gutanga amakuru kuko kuyatanga nta kibazo bitera kubera ko nizera y’uko iyo umuntu ahora atekereza ngo hariya harimo icyobo kirimo abantu nzi kandi nanze kuvuga na we aba adatekanye mu mutima we.”

Yongeyeho ko yumva abazi ahiciwe abantu batanga amakuru bakavanamo iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro ikwiriye.

Inkuru bifitanye isano Rusororo: Hatahuwe ibyobo birimo imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside (Video)

Hamwe mu higeze kugaragara inzu zubaswe hejuru y'ibyobo byajugunywemo abatutsi bishwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza