Iyi gahunda yatangajwe mu Nteko rusange y’Umuryango y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo yabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2022.
Iyi gahunda y’umuyobozi w’Umudugudu mu mashuri, abana baturuka mu gace kamwe bazajya batora umuyobozi na komite,bajye bajya gusura mugenzi wabo utaje kwiga bamenye icyabimuteye, nibasanga nta mpamvu bamusubize mu ishuri.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo, bavuga ko iyi gahunda yakemuye ikibazo cy’abana bataga amashuri bakajya guhinga umuceri n’ibindi mu bishanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desiré, yavuze ko iyi gahunda y’umuyobozi w’umudugudu mu mashuri yatumye ababyeyi bari bafite abana bataye ishuri bagira ipfunwe babagarura kwiga.
Yagize ati “ Twari dufite ikibazo gikabije cy’abana bata ishuri bakajya mu buhinzi mu bishanga no mu bindi bikorwa bitandukanye, bigatuma bata ishuri. Mu rwego rwo kugikemura twashyizeho uburyo bubaka umuyobozi w’umudugudu mu ishuri aho abana baturuka mu gace kamwe bagira umuyobozi w’umudugudu wabo, icyo gihe abana bakamenya abana bagenzi babo bataje kwiga bagasubira inyuma bakajya kubasura.”
Yakomeje agira ati “ Ibyo byagiye bitera igisebo ababyeyi babo bana bataye ishuri ku buryo byatumye bagenda babagarurura mu ishuri.”
Umuyobozi w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo, Rugamba Egide, we avuga ko iyi gahunda y’umuyobozi w’Umudugud mu mashuri yatumye bamenya ibibazo bitandukanye bitua abana bo muri aka gace bata ishuri.
Yagize ati “ Abana bataga ishuri rimwe na rimwe abarimu ntibamenye kuko hari abajyaga kurinda inyoni mu muceri ku buryo cyari ikibazo cy’ingorabahizi, nibwo twashyizeho iyo gahunda abana bakajya bajya kureba mugenzi wabo wasibye n’umaze igihe ataza kwiga.”
Yongeyeho ko iyi gahunda yatumye bamenya impamvu zitandukanye zituma abana bata ishuri ku buryo byateye isoni n’ababyeyi batumaga abana bacikishiriza amashuri babagarura kwiga.
Mukarurangwa Saraphine w’abana batanu, yavuze ko iyi gahunda y’umuyobozi w’Umudugudu mu mashuri n’iyo kurya ku ishuri yakemuye ikibazo cy’abana bataga ishuri.
Ati “ Yaradufashije cyane kuko yatumye abana nkatwe baba mu cyaro bava mu muhanda, ubu ntibagisiba kubera iyo gahunda y’umuyobozi w’umudugudu mu mashuri n’iriya yo kurya ku ishuri kuko hari n’ujyayo avuga ngo ninirirwa mu rugo ndabwirirwa reka njye kwiga nze no kubona uko nirira.”
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo banashyizeho gahunda yo guha urukwavu umwana wese wiga mu mwaka wa Kabiri kugeza mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza mu rwego rwo kubatoza kwizigamira no kugera ku iterambere bakiri bato.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!