Rusizi yongerewemo abashinzwe umutekano, gupima Coronavirus birakazwa nyuma y’uko abanduye babaye 11

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Kamena 2020 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko hakajijwe ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’uko muri aka Karere hagaragaye ubwandu bushya, kandi bwakuwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Kuva ku Cyumweru kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Rusizi hamaze kuboneka abantu 11 banduye Coronavirus, hafi ya bose ni abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na RDC.

Icyo kibazo cyatumye ubwo kuri uyu wa Kabiri inama y’abaminisitiri yafunguraga ingendo zihuza Intara zose z’igihugu ndetse na moto zitwara abagenzi zigakomorerwa, Uturere twa Rusizi na Rubavu dukora kuri RDC nta ngendo zemerewe kutwinjiramo cyangwa ngo zidusohokemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko icyemezo cyafashwe cyatunguye abaturage, ariko kijyanye n’ikibazo cyagaragaye muri aka karere.

Yagize ati “Nyuma y’ibyemezo by’ejo birumvikana umwuka mu baturage ni agahinda kuko uyu munsi bari biteguye ko bashobora gusubira mu ngendo nk’uko byari bisanzwe, bakaba bashobora gukoresha moto nk’uko byahoze.” Aha yari mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu.

Yasabye abaturage kurushaho kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kugira ngo ingamba zafashwe kuri aka karere zibe zahindurwa mu gihe kiri imbere.

Muri aka karere nubwo imipaka y’u Rwanda ifunze, hakomeje kugaragara abantu bambuka imipaka mu buryo butemewe n’amategeko ndetse haboneka n’abandi bacuruza utubari, abo bagafatwa bagahanwa kimwe n’abakiliya batwo.

Meya Kayumba avuga ko mu bakomeje ibikorwa bitemewe hamaze guhanwa abantu 806 mu buryo bwo gucibwa amande, bose hamwe baciwe miliyoni 16 Frw.

Yakomeje ati “Ubu twafashe ingamba zikomeye, twongerewe polisi, tumaze kumvikana n’imikorere mishya ku buryo aba bantu tubahagarika 100%. Ku wa Mbere twafashe abantu 9, ejo twafashe umunani ku buryo ubona hari abantu nk’urubyiruko bakomeje kumva ko banyura ku nzira zitemewe [bambuka umupaka]. Si ukuvuga ngo turabahana gusa, ahubwo turakumira ku nkike zose z’Akarere.”

Yavuze ko uretse kongererwa umubare w’abapolisi, hemeranyijwe ku mikorere ihuza inzego z’ibanze, polisi n’Ingabo, hanongerwa uburyo bwo gupima abaturage.

Hahise hashyirwamo ahantu harindwi ho gupimirwa Coronavirus mu baturage harimo nko mu Bugarama, kuri Cimerwa, i Gihundwe, i Kamembe, Rusizi 1 n’i Mururu, ndetse kuri uyu wa Kane hazapimwa abo ku Nkombo.

Mu minsi ishize nibwo habaye inama hasuzumwa uburyo nk’abaturage bo muri Rusizi baba barahinze muri RDC babasha kujya gusarura imyaka yabo, ariko ngo biracyaganirwaho n’inzego bireba.

Yakomeje ati “Ntabwo yari inama yo kuvuga ngo turekure abaturage bagende, ahubwo kwari ukureba uburyo bwakorwa kuko icyo ntabwo ari icyemezo cyafatwa ku rwego rw’Akarere, biracyaganirwaho n’inzego bireba, ikizavamo tuzababwira.”

Yasabye abaturage ko “kuba Rusizi isa n’aho yashyizwe mu kato kihariye, hakagombye kuzamurwa igipimo cy’imyumvire cyihariye.”

Rubavu nayo yashyizwe mu kato

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Tharcisse Mpunga, avuga ko icyemezo cyo guhagarika ingendo cyagumyeho ku turere tubiri twegeranye na RDC, kugira ngo hagenzurwe neza ikibazo kiri mu baturage uko kingana.

Ati "Mu karere ka Rusizi abantu barwaye bajya kuboneka, ni ibipimo dukora buri gihe tureba uko ubwandu buhagaze mu gihugu cyacu, aho bimaze kugaragara ko mu karere ka Rusizi abantu bambukiranya imipaka harimo abanduye, twarebye umupaka wose uhana imbibi nan RDC, kandi Rubavu ihana imbibi na Goma."

Dr Mpunga avuga ko urebye uko abaturage ba Goma n’aba Rubavu batuye, byoroshya urujya n’uruza kandi igihe hari icyorezo muri RDC, byoroshye ko cyakwambuka umupaka.

Yavuze ko hari abantu benshi bamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus muri Rubavu, ku buryo mu minsi nk’ibiri biraba byamaze kugaragaza uko ikibazo cyifashe muri ako karere.

Yavuze ko impamvu ingendo z’imodoka na moto byahagaritswe muri utwo turere ari ukugira ngo mu gihe haba hari ubwandu, butagumya gukwirakwira mu bantu.

Ati "Nk’ubu mu bipimo tuvuga ko twabonyemo ubu burwayi muri [Rusizi] ni mu bipimo twakekaga ko bashobora kuba barahuye n’abandi bantu bambukiranya imipaka, ariko aba bantu nk’uko mubibona nabo bashobora kuba baranduje abandi benshi. Ubu rero turacyashakisha abantu bahuye nabo ngo tubapime, turebe ko nta bantu banyanyagiye mu baturage bafite ubwandu."

Yavuze ko habayeho kureka abantu bagakora ingendo uko babonye, kumenya umuntu aho yagiye byagorana, ugasanga gukurikirana ubwandu biragoranye.

Dr Mpunga yavuze ko Coronavirus ihari kandi yiyongera mu bantu bambukiranya imipaka, ndetse n’abapfa batangiye kwiyongera kandi harimo n’abato, nk’umupolisikazi wapfuye kuri uyu wa Kabiri yari afite imyaka 24. Ibyo ngo bituma abantu bagomba kwirinda, kuko barwaye ari benshi no kubavura byagorana.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri abantu bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 384, abamaze gukira ni 269 mu gihe abo imaze kwica ari babiri.

Abanduye Coronavirus muri Rusizi bamaze kuba 11

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .