Aya makuru yamenyekanye ahagana saa moya z’ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko Sibobugingo yari umukozi w’ikigo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Giheke, Nigihe Caleb, yabwiye IGIHE ko amakuru y’uyu musore wanizwe n’inyama agapfa bayamenye hagati ya saa moya na saa moya n’igice zo mu ijoro ryo kuwa Gatatu.
Yavuze ko uyu musore mbere y’uko anigwa n’inyama yari yabanje gusangira inzoga kuri butiki na bagenzi be nyuma aza kujya gusangira inyama n’undi musore bakorana muri WASAC
Yagize ati “Amakuru dukesha abo bari kumwe bari biriwe bafata agacupa barimo n’abamotari babiri ngo bamaze kunywa agacupa bajya gusura mugenzi we bakorana yari yatetse inyama zitogosheje zirimo na Karoti noneho arazishyushya agifata inyama imwe ayiriye atarayimira ihita imuhagama.”
Yakomeje avuga ko uyu musore bagenzi be bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Giheke.
Ati “Bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Giheke bakora ubutabazi bw’ibanze ariko abaganga babona ko bikomeye bahamagara imbangukiragutabara imujyane ku Bitaro bya Gihundwe ariko ihageze isanga yamaze gupfa.”
Yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera ubu uri mu Bitaro bya Gihundwe ndetse Urwego rw’Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo yitabye Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!