Abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bamaze igihe bagaragaza ko uburyo rwubatse bitajyanye n’igihe kandi ko bidahesha agaciro abaharuhukiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kugeza ubu mu karere ka Rusizi hari inzibutso zirindwi ziruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside zirimo eshanu ziri ku rwego rw’Akarere.
Meya Sindayiheba yavuze ko izi nzibutso eshanu ziri ku rwego rw’Akarere zitaragera ku rwego akarere kifuza icyakora ngo zizagenda zivugurwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Ati “By’umwihariko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi, twamaze no gukora igishushanyo mbonera cyarwo, turateganya kurwubaka tukarwagura, kugira ngo rubashe kwakira neza imibiri y’abacu baharuhukiye no kugaragaza neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi rushyinguyemo abarenga ibihumbi 13 bavanywe mu mirenge ya Gashonga, Rwimbogo na Nyakarenzo.
Abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi biganjemo abari bahungiye kuri Paruwasi ya Mibilizi iri muri eshanu za mbere zashinzwe mu Rwanda bizeye kuharokokera, ariko bikarangira abenshi muri bo bahiciwe urwa agashinyaguro mu gitero bagabweho n’Interahamwe zari ziyobowe na Yusuf Munyakazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!