Byabereye mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Nyakabuye Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi ku wa 25 Weruwe 2025.
Tuyisenge yafatiwe mu cyuho Saa Cyenda z’ijoro agiye kwiba mu rugo rwa Manigaba Ezechius. Yafatiwe mu rugo nyuma y’aho yari acitse urundi rugo yagiye kwibamo bakamutesha ndetse agasiga atemye umugore waho.
Nyuma yo gufatwa abaturage barindwi barimo n’umuyobozi w’umudugudu bamukoranye urugendo rugera ku bilometero 15 bamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi.
Abapolisi babonye uyu musore atameze neza basaba abari bamushoreye ko babanza kumujyana kwa muganga.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent yabwiye IGIHE ko aba baturage bahise bajyana uyu musore ku Kigo Nderabuzima, bamusiga mu isuzumiro barigendera, umuforomo amusuzumye asanga yapfuye.
Ati “Ntabwo nakwemeza ko yakubiswe. Ashobora kuba yishwe n’indwara kuko abo mu muryango we batubwiye ko yari arwaye kanseri y’amaraso. Dutegereje ikizava mu isuzuma ku cyateye urupfu”.
Gitifu Kimonyo yasabye abaturage kwirinda kwiba, avuga ko uwiba ashobora kubigiriramo impanuka, anabasaba kwirinda kwihanira igihe bafashe umujura ahubwo bakamugeza ku nzego z’umutekano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!