Mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024, iyi Nteko yageze kuri byinshi birimo kubakira abatishoboye inzu 18, kwigisha imiryango 118 yabanaga itarasezeranye bigatuma isezerana imbere y’amategeko, kwigisha abangavu n’ingimbi kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze muri gahunda ya ’Mba hafi mubyeyi’ n’ibindi.
Rusizi ni kamwe mu turere tugaragamo abangavu baterwa inda, ahanini bitewe no kutangira amakuru ahagije ku buzima bw’imyorokere kuko ababyeyi batinya kuganiriza abana babo kuri iyo ngingo.
Ibi biri mu byatumye mu mwaka 2023, mu karere ka Rusizi hatangizwa gahunda bise “Mba hafi mubyeyi”. Binyuze muri iyi gahunda Ingabo na Polisi, Ibigo Nderabuzima n’Inama y’Igihugu y’abagore baganiriza abangavu n’ingimbi.
Uru rubyiruko ruganirizwa ku gisobanuro cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubuzima bw’imyoyokere no kwirinda inda zidateganyijwe no gutinyuka kubaza ababyeyi n’abarezi babo amakuru y’ubuzima bw’imyororokere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga ashima uruhare rw’Inama y’Igihugu y’Abagore muri aka karere kuko rwatumye isuku yiyongera ndetse n’igwingira ry’abana riva rigera kuri 19% rivuye kuri 30%.
Ati "N’iyo urebye uburyo abana bata ishuri bagabanutse n’uburyo abajya muri Ejo Heza biyongereye uruhare rw’umugore ruragaragara. Hari imbogamizi bagaragaje y’uko badafite telefone zigezweho zo kubafasha gutanga raporo ngiye kwicarana na bagenzi banjye turebe ko iki kibazo twagikemura mu ngengo y’imari y’umwaka utaha."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!