Ni ibikorwa yakoze ku wa 30 Ukuboza 2022, nyuma y’umuganda udasanzwe wahuje abaturage n’ubuyobozi bwa Unguka Bank Plc ndetse n’bw’Umurenge wa Kamembe.
Iyi banki kandi yateye ibiti 60 by’imikindo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kamembe nk’imwe mu ntego yayo yo kurengera ibidukikije no gufasha abaturage gutura ahantu hafite umwuka mwiza.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Unguka Bank Plc, Nyiranyamibwa Vestine yavuze ko ibikorwa nk’ibi binakorwa mu buryo bwo gushyigikira leta no kuzuza inshingano za banki zo kugira uruhare mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro.
Asobanura ko Unguka Bank Plc yahisemo Umujyi wa Kamembe kuko uri mu mijyi yakira ba mukerarugendo benshi b’imbere mu gihugu no hanze yacyo kandi ukaba ari umujyi ubarizwamo abakiliya babo.
Ati “Tugomba gufatanyiriza hamwe mu kugira abaturage bafite uburyo bwo kwivuza mu gihe barwaye. Ikindi imikindo ifasha mu kurinda iyangirika ry’ikirere, iyi niyo ntego yacu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yashimiye ibi bikorwa bya Unguka Bank Plc, yizeza iyi banki imikoranire myiza n’ubufasha bwose bakenera mu kunoza imirimo yabo.
Ati “Ndahamya ntashidikanya ko kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza no kurengera ibidukikije haterwa imikindo bifite uruhare runini ku buzima bwiza bw’abaturage. Unguka Bank yarakoze kumva ubusabe bwacu mu gufatanya muri ibi bikorwa.”
Unguka Bank Plc yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu 2005, kuri ubu ikaba ifite amashami 14 mu turere icyenda tw’igihugu.
Irateganya kwagurira ibikorwa byayo mu bice bitandukanye by’igihugu, binyuze muri gahunda yayo y’imyaka itanu ni ukuvuga kuva mu 2021-2025, ku buryo izaba yafunguye amashami no mu Burasirazuba dore ko kugeza ubu nta mashami ihafite.
Ikunze gutera inkunga ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage cyane no kugira uruhare mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe haterwa ibiti mu bice bitandukanye by’umujyi.
Unguka Bank plc iherutse kandi guhigura umuhigo wo gutera ibiti 130 byo mu bwoko bw’imikindo mu mihanda yo hirya no hino mu Mujyi wa Rubavu, mu buryo bwo kurimbisha uyu mujyi, cyane ko nawo wakira ba mukerarugendo baturutse imihanda yose y’isi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!