Rusizi: Umuturage yafashwe acuruza imiti mu buryo butemewe n’amategeko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Umuturage w’imyaka 45 utuye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye kuwa Gatandatu, tariki 14 Nzeri, yafashwe na Polisi ikorera muri uyu murenge afite imiti acuruza mu buryo butemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu muturage yafashwe ubwo yari avuye kurangura iyi miti mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku makuru yari yatanzwe n’abaturage ko hari umuntu ucuruza imiti mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage ko hari umuntu ucuruza imiti mu buryo butemewe yahise itegura kumufata, ahagana saa saba imufata avuye kurangura iyo miti.”

Yakomeje avuga ko uwo muturage yafatanwe amoko y’imiti agera kuri 30 arimo, Endocide amapaki 110, Omiprosole amapaki 20, Coartem amapaki 76, Lufedol amapaki 80, Pracitamol amapaki 110, Amoxciline amapaki 110, Hybiprophene amapaki 90, Ampesceline amapaki 35, Calcium amapaki 30 na Dacaris amapaki 130 n’indi.

Iyo miti yayicururizaga mu rugo rwe nyuma yo kuva kuyigura mu gihugu cy’abaturanyi dore ko uyu murenge uhana imbibi nacyo.

Yagize ati “ Ubwo uyu mugabo yafatwaga yavuze ko iyi miti yari avuye kuyihabwa n’umunye-Congo bari bahanye gahunda y’aho bari buhurire akajyayo akamwishyura akayizana kuyicuruza mu baturage.”

Yongeyeho ko uwafashwe yiyemerera ko yari asanzwe ayicuruza, akaba ngo yari amaze amezi arenga umunani ayicururiza mu rugo rwe.

CIP Kayigi agira inama abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bitemewe kuko iyo babifatiwemo babihanirwa n’amategeko, agasaba buri muturage kumva ko kurwanya umunyacyaha ari inshingano za buri wese batangira amakuru ku gihe.

Yongeyeho ko kandi gucuruza imiti mu buryo butemewe bigira ingaruka k’uyiguze ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Iyo ugiye kugura imiti magendu, uyiguha aguha ihwanye n’amafaranga ufite, ntabwo aguha ingano y’imiti ugomba kunywa kugira ngo ukire, bityo iyo uyijyanye ntukire bikugiraho ingaruka zitari nziza zishobora kugutera izindi ndwara.”

Uyu mugabo nyuma yo gufatwa yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Nyakabuye ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza