Byabereye mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama ku wa 12 Kanama 2024.
Mu masaha ya mu gitondo ni bwo umuyobozi w’umudugudu yahamagawe n’umuturage avuga ko abonye umurambo ku muhanda wa kaburimbo Bugarama-Cimerwa, na we ahita abimenyesha ubuyobozi bumukuriye.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo na RIB na Polisi basanga ari umusore witwa Hakizimana wakubiswe ikintu mu mutwe.
Ati “Umurambo uracyari aho byabereye urwego rubishinzwe ruracyari gukusanya ibimenyetso byazifashishwa mu bushinjacyaha. Nibarangiza baratubwira niba ari ngombwa ko umurambo woherezwa ku bitaro gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa”.
Nyakwigendera Hakizimana ni umusore usanzwe uzwiho imyitwarire itari myiza kuko mu myaka itatu ishize yari amaze kujyanwa mu kigo cy’inzererezi inshuro enye kubera gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’urugomo.
Uyu musore yigeze no gukatirwa n’inkiko nyuma y’uko yari yafatanywe ibiyobyabwenge.
Gitifu Nsengiyumva yahumurije abaturage ababwira ko badakwiye gukuka umutima kuko nubwo iki kibazo cyabaye muri rusange umutekano mu Bugarama wifashe neza.
Ati “Ikindi dusaba abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe no kurangwa n’imyitwarire myiza kuko iyo umuntu ari umujura nka kuriya aba afite irindi tsinda bafatanya kwiba, bashobora no gushwana bapfuye ibyo bibye bakaba bamuvutsa ubuzima”.
Nyakwigendera Hakizimana avuka mu mudugudu wa Muramba, Akagari ka Ryankana, ariko yabaga kwa nyirakuru mu Mudugudu wa Isangano, Akagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!