00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umusore w’imyaka 24 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 3 May 2024 saa 11:14
Yasuwe :

Umusore witwa Ishimwe Ramazani w’imyaka 24 wo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye abitewe n’uko umukobwa yamwanze.

Ibyo byabereye mu Murenge wa Bugarama ku wa 03 Gicurasi 2024, mu masaha ya mu gitondo.

Uyu musore yasize urwandiko ruvuga ko yiyahuye kubera umukobwa w’imyaka 21 bakundanye.

Hari amakuru avuga ko uwo mukobwa yari afite undi musore mu mujyi wa Kigali bakundanaga akaba yari yarabeshye Ishimwe urukundo, Ishimwe ajya kumwereka ababyeyi be undi ntiyamuhishurira ko afite undi musore bakundana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bugarama Bacabaseme Jean Claude yavuze ko saa tatu n’igice za mugitondo ari bwo bamenye ko Ishimwe yimanitse mu mugozi.

Ati “Yasize agapapuro avuga ko yiyahuye kubera umukobwa wamubenze. Uwo mukobwa ni we wamubonye bwa mbere”.

Bacabaseme yavuze ko nyuma y’aho uyu musore agaragaye mu mugozi Inzego zirimo RIB, Polisi n’Inzego z’ibanze zahageze ariko ntibirirwa bohereza umurambo kuwupimisha mu Bitaro ngo hamenyekanye icyamwishe.

Ati “Ntabwo yigeze ajyanwa kwa muganga kuko icyamwishe cyagaragaraga. Nta bindi byari kurengaho n’aho yari acumbitse bose babona ikishe umuntu”.

Uyu muyobozi yasabye abakundana ko igihe bagize ibyo batumvikanaho nta wukwiye gufata icyemezo cyo kwiyahura kuko ari ukwibuza ubuzima.

Ati “Ukwiye gukunda, bitakunda, dufite abakobwa benshi n’abasore benshi. Ukunze umwe bikanga warebera ahandi”.

Urwandiko bivugwa ko rwanditswe na Ishimwe Zamazani yanditsemo ko uwo mukobwa bakundana yari yaragiye no kumwereka ababyeyi.

Uyu musore akomoka mu Karere ka Rulindo akaba yari mu karere ka Rusizi ku mpamvu z’akazi.

Umusore wo mu Karere ka Rusizi yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .