Rusizi: Umushoferi afunzwe ashinjwa gutwikisha umwana ‘echappement’

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Umushoferi yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwika umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu y’amavuko, akoresheje icyuma gisohora umwotsi muri moteri, amuhora ko yapanze imodoka yari atwaye.

Tariki ya 9Ugushyingo 2017 mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Kabakobwa mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi, umushoferi yafashe umwe mu bana bari bapanze imodoka yari atwaye afatanyije na kigingi w’iyi modoka bamutwikisha icyuma gisohora umwotsi muri moteri.

Abaturage babonye ibi biba babwiye TV1 ko imodoka Ngabonziza yari atwaye isanzwe ikora akazi ko gupakira amatafari, uyu mwana w’imyaka itandatu akaba yarayipanze ari kumwe na bagenzi be.

Umwe mu babonye ibyakorewe uyu mwana yagize ati “Akana baragafashe bagaseseka munsi y’imodoka, ako kanya komvuwayeri abwira shoferi ati ngaho atsa imodoka ; yatsa kabiri akana karimo kuvuza induru barangije agakuramo akarambika nka hariya batsa imodoka barigendera. Hari umwana wari uri kuvoma ni we waje aragaterura.”

Nyina w’uyu mwana twamenye, Dorocelle, yaje gutabazwa maze yihutira kujyana umwana we kwa muganga atabanje kubaza icyabaye.

Tariki ya 10 Ugushyingo ngo nibwo haje umupolisi ari kumwe na wa mushoferi bamusanga mu bitaro bya Mibirizi aho yari arwarije umwana we, babwira uyu mubyeyi ko umwana we yaguye imodoka ikamutwika ku bw’impanuka, maze bamusaba gutanga imbabazi agahabwa amafaranga y’ingemu izabatunga kwa muganga.

Aho amenyeye ukuri kw’ibyabaye ku mwana we, byaramubabaje cyane kuko yasanze yaratanze imbabazi zishingiye ku kinyoma. Kuri ubu akaba ahangayikishijwe n’ahazaza h’umwana we dore ko ngo afite igikomere gikabije munsi y’ugutwi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba IP Gakwaya Eulade, yavuze ko uyu mushoferi yatawe muri yombi. Ati “Yarafashwe arafunze. Yabanje gufungirwa kuri station ya Polisi ya Gashonga nyuma aza kujyanywa i Kamembe ndaza kureba neza ko yaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha.”

IP Gakwaya yakomeje avuga ko n’undi wese waba yaragize uruhare mu gutwika uyu mwana azabihanirwa. Ati “Iperereza rirakomeje, icyo nakubwira ni uko n’undi wese waba yaragize uruhare mu gutwika uriya mwana azabihanirwa hakurikijwe amategeko. Kigingi w’imodoka na we turacyakora iperereza ntaratabwa muri yombi, hanyuma uwo mupolisi bavuga ko yajyanye n’umushoferi kwa muganga na we turacyabikurikirana ngo tumenye niba koko byarabayeho.”

Agira inama abashoferi yo kujya bagenzura ko hari abana bapanze imodoka batwaye bakababuza ku neza bakirinda kwihanira, asaba n’ababyeyi kujya babuza abana babo gupanda imodoka kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Icyaha cyo gukomeretsa ku bushake kiramutse gihamye uyu mugabo na kigingi w’imodoka yatwaraga, bahanishwa ingingo ya 148 ihana icyaha cyo gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje hamwe na 149 ihana icyaha cyo gukomeretsa undi muntu bitera ubumuga ziteganya igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri kugeza ku myaka itanu.

Umwana watwikishijwe icyuma gisohora umwotsi muri moteri y'imodoka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza