Byabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kabagina Umurenge wa Nyakarenzo ku wa 9 Mutarama 2025.
Bivugwa ko nyakwigendera yishwe n’abantu bamutegeye mu nzira, umurambo barawukurubana bawurambika hafi y’urugo rwe.
Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira nyakwigendera Nsabimana yabaye Konseye wa Segiteri, ari nabwo yatanze amakuru ku bagize uruhare muri Jenoside bikekwa ko bamwishe.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Alfred Habimana yabwiye IGIHE ko RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rw’uyu musaza.
Ati "Nta baratabwa muri yombi, RIB iracyakora iperereza".
Meya Habimana yasabye abaturage kwirinda kumena amaraso y’inzirakarengane no kubana neza mu mahoro.
Ati "Igihugu cyacu gishyize imbere ubumwe n’ubudaheranwa no kubaka Umunyarwanda utekanye. Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatwaye inzirakarengane zisaga miliyoni ni igihombo ku gihugu, nyuma y’aho ubuyobozi burajwe ishinga no kubaka iterambere ry’Abanyarwanda, icyo dusaba abaturage ni uko twese twafatanya n’ubuyobozi kubaka igihugu abagifite inzangano bakazireka".
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturanyi ba nyakwigendera Nsabimana Berchmas babwiye IGIHE ko bakeka ko uyu musaza yishwe n’abagize uruhare muri Jenoside yatanzeho amakuru muri Gacaca.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!