00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umusaza yasanzwe hafi y’iwe yapfuye, hakekwa abo yatanzeho amakuru kuri Jenoside

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 9 January 2025 saa 11:24
Yasuwe :

Nsabimana Berchimas wo mu Karere ka Rusizi wari ufite imyaka 68 y’amavuko yasanzwe hafi y’urugo rwe yapfuye, hakekwa ko yishwe n’abantu yatanzeho amakuru y’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagafungwa bakaba bararangije ibihano bagafungurwa.

Byabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kabagina Umurenge wa Nyakarenzo ku wa 9 Mutarama 2025.

Bivugwa ko nyakwigendera yishwe n’abantu bamutegeye mu nzira, umurambo barawukurubana bawurambika hafi y’urugo rwe.

Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira nyakwigendera Nsabimana yabaye Konseye wa Segiteri, ari nabwo yatanze amakuru ku bagize uruhare muri Jenoside bikekwa ko bamwishe.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Alfred Habimana yabwiye IGIHE ko RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rw’uyu musaza.

Ati "Nta baratabwa muri yombi, RIB iracyakora iperereza".

Meya Habimana yasabye abaturage kwirinda kumena amaraso y’inzirakarengane no kubana neza mu mahoro.

Ati "Igihugu cyacu gishyize imbere ubumwe n’ubudaheranwa no kubaka Umunyarwanda utekanye. Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatwaye inzirakarengane zisaga miliyoni ni igihombo ku gihugu, nyuma y’aho ubuyobozi burajwe ishinga no kubaka iterambere ry’Abanyarwanda, icyo dusaba abaturage ni uko twese twafatanya n’ubuyobozi kubaka igihugu abagifite inzangano bakazireka".

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturanyi ba nyakwigendera Nsabimana Berchmas babwiye IGIHE ko bakeka ko uyu musaza yishwe n’abagize uruhare muri Jenoside yatanzeho amakuru muri Gacaca.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .