Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere n’ab’Imirenge itatu beguye

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem yasezeye ku mirimo ye, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itatu n’abashinzwe irangamimerere no gukemura ibibazo by’abaturage baregura.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge beguye ni Nyirazaninka Antoinette w’Umurenge wa Nkanka, Tuyishime Jean de Dieu w’Umurenge wa Nkombo na Rukesha Emmanuel w’Umurenge wa Butare.

Abasezeye barimo kandi Umuyobozi wa One Stop Center n’abashinzwe irangamimerere no gukemura ibibazo by’abaturage mu Mirenge wa Rwimbogo, n’uwa Nkombo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem wari umaze imyaka igera kuri itandatu, yabwiye itangazamakuru ko yasezeye ku mpamvu z’uburwayi amaranye iminsi.

Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko bose beguye ku mpamvu zabo bwite kandi ko nta gikuba cyacitse ku buryo ari cyo cyatumye bose begurira rimwe. Icyakora ngo hari abari bafite umuvuduko muke ugereranyije n’uwo igihugu kigenderaho.

Hari amakuru avuga ko hari n’abandi bayobozi baba batanze amabaruwa yabo yo kwegura bitegerejwe ko asuzumwa. Amakuru yo kwegura kw’abo bayobozi yasakaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2020.

Akarere ka Rusizi ni kamwe mu dufite umujyi wunganira Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .