00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umukoro Guverineri Ntibitura yahaye abayobozi b’agateganyo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 3 December 2024 saa 09:59
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Jean Bosco Ntibitura yasabye Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi n’Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage gukorera hamwe mu gukemura ibibazo by’abaturage ariko bagaha umwihariko serivisi y’ubutaka n’iy’imyubakire.

Yabitangarije mu muhango w’ihererekanyabubasha, hagati y’abayobozi b’akarere baherutse kwegura n’abayobozi b’agateganyo b’aka karere ku wa 02 Ukuboza 2024.

Tariki 23 Ugushyingo 2024, nibwo Dr Anicet Kibiliga wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza bandikiye Inama Njyanama y’aka karere basaba kwegura kuri iyi mirimo.

Muri aka karere hahise haterana inama njyanama idasanzwe, inagena Habimana Alfred wari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere nk’Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere, naho Uwimana Monique wari Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’aka karere agirwa Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Guverineri Ntibitura yasabye aba bayobozi b’agateganyo gukorera hamwe, avuga ko iyo imikorere n’imikoranire byapfuye na serivisi ntizitangwa neza abaturage bakahazaharira.

Ati “Mu by’ukuri icyo tugamije ni ugukorera umuturage. Ntabwo dukwiye kujya duhura nk’abagiye kuzimya umuriro kandi twarabonye umwotsi hakiri kare”.

Raporo ya 2024 ku ishusho y’uko abaturage babona imitangire ya serivisi n’imiyoborere yerekana ko imiyoborere na serivisi byasubiye inyuma mu turere dutandatu muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba.

Akarere ka Rusizi niko ibipimo bigaragara ko uko abaturage bako banyuzwe na serivisi byazamutse ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Mu rwego rw’Intara y’Iburengerazuba abaturage banenze cyane serivisi z’ubutaka, ubuhinzi n’imyubakire.

Guverineri Ntibitura yasabye abayobozi b’agateganyo b’Akarere ka Rusizi kwita by’umwihariko kuri serivisi z’ubutaka n’imyubakire.

Ati “Ibintu bijyanye n’ubutaka, ibintu bijyanye n’ibyangombwa, iyi kipe nshya igomba kubyitaho cyane, kugira ngo umuturage agezweho serivisi agenerwa”.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred yavuze ko mu byo bazashyiramo imbaraga harimo no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara muri iyi minsi.

Ati “Tuzashyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, iri kugenda igaragara muri iyi minsi ifite ubukana, ingamba dufite ni iyo kugenda tukegera abaturage tukabasaba kujya batangira amakuru ku gihe”.

Akarere ka Rusizi ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba kakaba gafite umwihariko wo gukora ku bihugu bibiri by’abaturanyi aribyo u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Dukuzumuremyi Anne Marie wari Visi Meya ushinzwe imbereho myiza y'abaturage ahererekanya ububasha na Uwimana Monique wamusimbuye
Dr Anicet Kibiliga wari Meya wa Rusizi yahererekanyije ububasha na Habimana Alfred wagizwe meya w'agateganyo
Guverineri Ntibitura yasabye abayobozi b'agateganyo b'Akarere ka Rusizi kwita ku bibazo by'ubutaka n'ibyangombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .