00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umuhanda Nyabitimbo-Bweyeye ugiye gushyirwamo kaburimbo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 23 April 2024 saa 08:16
Yasuwe :

Abakoresha Umuhanda Kibangira-Nyabitimbo-Bweyeye bishimiye kuba ugiye gushyirwamo kaburimbo, bavuga ko bizabarinda ibihombo baterwaga no kuba utari nyabagendwa.

Uyu muhanda w’ibilometero 61 uhuza imirenge ya Gikundamvura, Nyakabuye-Butare na Bweyeye.

Ni umuhanda abatuye iyi mirenge badasiba gusaba buri uko basuwe n’abayobozi, aho bagaragaza ko kuba udakoze bituma bagorwa no kugera mu mujyi wa Kamembe, ari naho hari ibitaro bivurizaho, hakaba n’isoko ry’umusaruro wabo.

Tariki 19 Mata 2024, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yasuye abaturage b’umurenge wa Butare, ababwira ko uyu muhanda uri gukorerwa inyigo kugira ngo ushyirwemo kaburimbo.

Yagize ati “Ikindi kibazo gikomeye mwagaragaje ni ikibazo cy’imihanda, ariko nk’uko meya yabibabwiye mushonje muhishiwe. Mushonje muhishiwe kuko umuhanda wa kilometero 61 uturuka Nyabitimbo ujya Bweyeye, inyigo zaratangiye zo kuwukora kugira ngo ugemo kaburimbo”.

Minisitiri Musabyimana avuga ko uyu muhanda uri mu bizibandwaho muri gahunda y’iterambere ry’akarere ka Rusizi mu myaka itanu iri imbere uhereye muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Ni inkuru yashimishije abakoresha uyu muhanda, aho bawitezeho kugabanya amasaha bamaraga mu nzira bajya cyangwa bava i Kamembe mu mujyi wa Rusizi.

Nteziryango Simeon, ushinzwe kwita ku bagenzi muri taxi rukumbi itwara abagenzi mu muhanda Gasumo- Nyabitimbo-Kamembe, yabwiye IGIHE ko kugira ngo ageze abagenzi i Kamembe saa yine za mu gitondo bimusaba guhaguruka Gasumo saa kumi z’igitondo.

Ati “Ni ibyishimo, byaba ari amahirwe akomeye uyu muhanda ushyizwemo kaburimbo kuko twajya dukoresha amasaha abiri gusa kugera i Kamembe. Ubu kubera umuhanda mubi duhaguruka saa kumi za mu gitondo tukagerayo saa yine”.

Nteziryayo avuga ko kubera ububi bw’uyu muhanda imodoka we na bagenzi be baguze ngo ibakure mu bwigunge ipfa kenshi ku buryo buri kwezi atanga ibihumbi 300Frw mu igaraje ayikoresha.

Noheli Pierre ucururiza mu isantere ya Gasumo, yabwiye IGIHE ko aherutse kurangura ibirayi i Kigali, abipakira fuso ihera mu muhanda kubera ubunyereri bwo kuba uyu muhanda udatunganyije.

Ati "Nari naranguye ibilo 500 ariko byose byaraboze ndamuramo ibiro 150 gusa. Twishimiye kuba uyu muhanda ugiye gukorwa ugashyirwamo kaburimbo bizaturinda ibihombo twahuraga nabyo".

Imirenge ya Butare, Gikundamvura na Nyakabuye uyu muhanda uzanyuramo, ifite umwihariko wo kuba yeramo ibishyimbo byinshi, imyumbati, imbuto n’ibiti by’imbaho.

Iyo imvura yaguye imodoka zihera muri uyu muhanda kubera ubunyereri
Abakoresha uyu muhanda bishimiye kuba ugiye gushyirwamo kaburimbo bavuga ko bizoroshya ubuhahirane hagati yabo n'umujyi wa Kigali n'uwa Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .