Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Kabageni, Akagari ka Miko, Umurenge wa Mururu ku wa 19 Ugushyingo 2024.
Saa yine z’ijoro, ubwo uyu mugabo yari kumwe na murumuna we basanzwe bakorana akazi ko kugemura amata y’ikivuguto muri Congo, yamwihishe, murumuna we agarutse aho yari amusize ahasanga amata gusa.
Uyu murumuna we yahise amuhamagara kuri telephone, undi amubwira ko atazi ahantu ari, kuko ngo haje abantu bakamutwara babanje kumuzirika igitambaro mu maso.
Abo bantu bakoresheje telephone y’uwo mugabo bahamagara umugore we bamutera ubwoba ngo aboherereze miliyoni 2 Frw, bamubwira ko natayohereza bica umugabo we.
Umugore we n’abavandimwe be, batanze amakuru mu buyobozi bavuga ko uwo mugabo yashimuswe n’abantu bakaba bari gusaba uyu muryango kubaha miliyoni 2 Frw.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru, bafatanyije n’inzego z’umutekano bakurura aho iyo telephone iri kuvugira basanga ni i Nyarushishi mu murenge wa Nkungu.
Ati “Umugabo yaje kuboneka haciye iminsi ibiri. Abantu bakurikiranye basanga ni imitwe yari yatetse kuko ngo yari afite umwenda umuryango we utazi, akaba yaragira ngo abone uko awishyura umuryango we utabimenye, abikoze muri ubwo buryo bw’uburiganya”.
Ngirabatware yavuze ko icyagaragaye ari uko nta shimutwa ryabayeho, ahubwo ko uwo mugabo yagira ngo abone amafaranga biciye muri ubwo buryo bw’amanyanga.
Ati “Ibyo yakoze ni ubutekamutwe kandi mu by’ukuri umugabo n’umugore basezeranye, umwenda umwe yafashe bakagombye kuba bawumvikanaho. Ibyo yakoze ni uguca igikuba mu baturage ari ikibazo cy’amafaranga umuntu yakagombye gushaka ubundi buryo akoresha ariko adakoresheje uburyo bw’amayeri”.
Mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi mu minsi yashize humvikanye abatekamutwe bamburaga abaturage bakoresheje amayeri ari na cyo cyatumye bamwe bakekaga ko yaba yari yashimuswe n’abatekamutwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!