00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umugabo w’imyaka 33 arwariye mu bitaro nyuma yo kwiyahura inshuro eshatu

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 23 September 2024 saa 02:58
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 33 wo mu karere ka Rusizi arwariye mu Bitaro bya Gihundwe nyuma yo kugerageza kwiyahura ku nshuro ya gatatu.

Byabereye mu Mudugudu wa Cyapa, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe ku wa 20 Nzeli 2024.

Saa mbili z’umugoroba nibwo uyu mugabo w’umunyonzi yatashye, ageze mu rugo asaba ko bamuzanira ibiryo mu cyumba, nyina n’abana bajya kurira mu ruganiriro.

Ubwo bari bari kurya, umwe mu bana yumvise ikintu kijaganya mu cyumba, ajya kureba icyo ari cyo asanga ni se umanitse mu mugozi ariko atarashiramo umwuka.

Uwo mwana yahize aca umugozi se yari yakoze mu mishumi y’inkweto, akubita agahanga hasi kuri sima arakomereka.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeuse yabwiye IGIHE ko uyu mugabo bahise bamujyana mu Bitaro bya Gihundwe kwitabwaho n’abaganga.

Ati “Saa mbili z’ijoro akigerageza kwiyahura nibwo yahise ajyanwa kwa muganga”.

Bikekwa ko igitera uyu mugabo gushaka kwiyambura ubuzima ari amakimbirane afitanye n’umugore we, kuko akeka ko umugore we amuca inyuma.

Gitifu Ingabire yagize ati “Abiterwa no kutigirira icyizere ntanakigirire uwo bashakanye, akumva ko buri gihe amuca inyuma, akumva yabikemuza kwiyahura ariko si byo. Kwiyahura ni icyaha gihanwa n’amategeko, umuntu uhora akora ibintu nk’ibyo ntitwamureka ngo bihore bityo, kuko amaherezo twazasanga noneho yiyahuriye mu ishyamba cyangwa ahandi.’’

Yasabye abaturage kwirinda gukemuza ibibazo bafite uburyo bushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane bashaka kubwiyambura ubuzima cyangwa kugira undi babwambura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .