00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Uko amashuri mbonezamirire yongereye ikibatsi mu kurwanya igwingira

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 02:34
Yasuwe :

Ababyeyi bo mu karere ka Rusizi bafite abana barwaye indwara zituruka ku mirire mibi bashima gahunda y’amashuri mbonezamirire bakavuga ko abafasha mu kurwanya imirire mibi badakoze ingendo ndende.

Amashuri mbonezamirire n’ingo 68 zatoranyijwe zitangirwamo serivisi zo gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, ku buryo hatagizwe igikorwa mu maguru mashya abo bana baba bashoboraga kugwa mu kibazo cy’igwingira.

Abo bana bamara iminsi 12 muri aya mashuri. Buri munsi bahabwa indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibiterimbaraga n’ibirinda indwara. Muri aya mashuri isuku iri mu byo bashyiramo imbaraga cyane kuko isuku nke itera umwana uburwayi bw’inzoka bushobora gutuma ibyo ariye bitagira icyo bimumarira.

Abajyanama b’ubuzima bapima abana bose no muri aka karere, uwo basanze afite ikibazo cy’imirire mibi akajya guhererwa ubufasha mu mashuri mbonezamirire.

Mu minsi umunani ishize, mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi hari habonetse abana 44 bafite ikibazo cy’imirire mibi. Bose bahise boherezwa mu mashuri mbonezamirire, ubu abarenga 25 bamaze kuva mu mirire mibi mu gihe hasigaye iminsi ine ngo iminsi 12 bagomba kumara bitabwaho n’ababyeyi n’abajyanama b’ubuzima irangire.

Uwimana Dative, wo mu kagari ka Rusayo utunzwe no guca inshuro, afite abana barindwi. Muri bo uri ku ibere niwe wa mbere ugize ikibazo cy’imirire mibi.

Ati "Kuba ataragiye mu bitaro akaza kuvurirwa mu ishuri mbonezamirire byambereye byiza, kuko sinari kubasha kubona uko nita kuri bakuru be”.

Avuga ko impamvu umwana we yagize imirire mibi ari uko amafaranga akorera bigoye ko yabonamo indyo yuzuye yo guha uyu mwana w’umwaka n’igice no kugaburira bakuru be batandatu.

Ati "Ntunzwe no gucora (guca inshuro) iyo nayibonye bampemba amafaranga 1200 ku munsi, impamvu umwana wanjye yagize imirire mibi ni uko naguraga ibyo mbona bishobora kubahaza bose, ariko ubwo bamfashije akaba avuye mu mirire mibi nzakora uko nshoboye kugira ngo atazayisubiramo".

Mu mashuri mbonezamirire abana bahabwa umuceri, imboga, n’ifu y’indagara, igikoma, amata n’amagi. Ibi biribwa uruhare hafi ya rwose rutangwa na Leta binyuze muri gahunda ya SPRP igamije kurwanya igwingira mu turere dufite igwingira riri ku gipimo cyo hejuru.

Uburangare n’ubukene mu bitera imirire mibi

Nshimiyimana Jean Marie Vianney, umujyanama w’ubuzima wo mu mudugudu wa Misave akagari ka Rusayo, ukorera mu kigo nderabuzima cya Mibilizi yabwiye IGIHE ko ingo zifite abana bari mu mirire mibi mu mudugudu akoreramo zihuriye ku bukene.

Ati "Ikindi kibazo ni ukubyara abana badashoboye kurera noneho wabihuza n’imibanire yabo itari myiza ugasanga abana barwaye indwara zituruka ku mirire mibi".

Avuga ko ikibazo cy’imirire mibi gihangayikishije ariko ngo nk’abajyanama b’ubuzima bakora uko bashoboye.

Ati "Twari dufite abana batatu bari mu mirire mibi ariko ubu hasigaye umwe".

Mukankwaya Justine wo mu mudugudu wa Kibumbwe akagari ka Rusayo avuga ko hari igihe umwana ajya mu mirire mibi atari uko babuze ibyo bamugaburira ahubwo ari ukutitabwaho.

Ati "Urugero ni nka bariya babyeyi bazinduka bajya gushaka amafaranga noneho wa mwana ibyo kurya n’ubwo bihari ntashobore kubibonera ku gihe"

Mukankwaya avuga ko aba babyeyi iyo bababonye babasanga bakabaganiriza. Ati "Bene aba biba byoroshye, iyo yumvishe inama tumuha nk’abajyanama b’ubuzima akazikurikiza umwana ahita ava mu mirire mibi".

Umutima w’ubwitange w’ababyeyi b’urumuri

Mu karere ka Rusizi habarurwa ababyeyi 68 batanze ingo zabo zikaba ziri gukoreshwa nk’amashuri mbonezamirire. Abo babyeyi bitwa ’Ababyeyi b’urumuri".

Iyo abajyanama b’ubuzima bapimye umwana bakamusangana ikibazo cy’imirire mibi bahita bamwohereza mu ishuri mbonezamirire.

Nyirarenzaho Ancille, umubyeyi w’imyaka 50 utuye mu mudugudu wa Ryagatebe Akagari ka Rusayo ni umwe mu babyeyi b’urumuri batanze ingo zabo ziri gukoreshwa nk’amashuri mbonezamirire.

Uyu mubyeyi yabyaye abana batandatu bose barakuze nta mwana w’inshuke akibana nawe mu nzu. Avuga ko Imana ariyo yamuhaye umutima wo kwemera ko urugo rwe ruvurirwamo ibibondo bifite ikibazo cy’imirire mibi.

Ati "Bintera ishema kuba ndi gutanga umusanzu wanjye mu kurwanya igwingira. Ababyeyi b’aba bana mbasaba ko mu rugo bakomeza kubitaho ntibarangirize ku byo baherewe hano gusa".

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga avuga ko amashuri mbonezamirire ari uburyo bashyizeho mu rwego rwo gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi kubona serivise bakeneye badakoze ingendo ndende.

Ati "Ariya mashuri yatangiye kudufasha kuko wasangaha hari abana turebye nabi baducika, tukazisanga bagiye mu igwingira. Twashyizeho ariya mashuri kugira ngo abana bage hariya bagaburirwa, tubashakire igikoma, tubashakire indyo yuzuye"

Meya Dr Kibiliga avuga ko aya mashuri mbonezamirire yafashije ababyeyi cyane kuko umubyeyi w’umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi yajyaga kumuvuriza ku kigo nderabuzima.

Ati "Tekereza nk’umubyeyi uturuka mu murenge wa Butare aho bita muri Kenya, yashoboraga gukoresha amasaha ane agiye gushaka ikigo nderabuzima kugira ngo avuze umwana uburwayi buturuka ku mirire mibi, byabaye ngombwa rero ko tubegereza serivise".

Akarere ka Rusizi gafite icyizere ko amashuri mbonezamirire azagabanya ikibazo cy’igwingira bityo intego igihugu cyihaye cyo kugabanya igwingira rikagera munsi ya 19% bitarenze 2024 ikagerwaho.

Imibare ya 2020, yagaragaje ko mu karrre ka Rusizi igwingira rigeze kuri 30,5% mu gihe mu gihugu hose igwingira riri kuri 33%.

Abajyanama b'ubuzima bifashisha agasambi kabugenewe mu gupima niba umwana yaragwingiye
Mu buryo bukoreshwa mu kureba niba umwana afite imirire mibi harimo gupima ikizigira cy'akaboko
Ababyeyi bishimira ko serivisi yo kwita ku bana bafite imirire mibi yabegerejwe binyuze muri gahunda y'amashuri mbonezamirire
Nyirarenzaho Ancille yishimira kubona abana bava mu mirire mibi abigizemo uruhare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .