Rusizi: Uduce tumwe twugarijwe n’inzoga z’inkorano zituruka muri RDC

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 Ukuboza 2019 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi bavuga ko aho batuye hakomeje kugaragara inzoga z’inkorano zivanwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zikomeje kuba intandaro y’ibibazo bitandukanye mu batuye muri aka gace.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko inzoga nyinshi zitemewe zinjira mu Karere ka Rusizi ziturutse muri RDC, ugasanga zicuruzwa mu maduka atandukanye ndetse ba nyir’amaduka ntawe bishisha.

Ni inzoga bahamya ko zifite imisemburo ikomeye ku buryo uzinyoye ata ubwenge agateza umutekano muke, bagatanga urugero ku yitwa Simba, igice cyayo kigura 500 Frw naho icupa ryuzuye rikagura 1000 Frw.

Uwitwa Mwema Abdallah yagize ati “Ubuyobozi bukwiriye gufata ingamba zihamye mu kurwanya inzoga zitemewe zizanwa mu buryo bwa magendu mu Rwanda n’abashi bo ku Nkombo, kuko zizatumaraho urubyiruko. Uziko umuntu ayinywa agahinduka umusazi mu munota umwe?”

Uwineza Salama we avuga ko kudacika kw’izi nzoga z’inkorano biterwa n’uko inzego z’Ibanze zihabwa ruswa, bigatuma zidashyira imbaraga nyinshi mu kuzirwanya.

Ati “N’iyo bazifashe barazijyana gusa abazicuruza bakabareka. Ubwo se wavuga ko biterwa n’iki uretse ruswa gusa.”

Umubobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yemeza ko hakigaragara inzoga zitemewe zituruka muri RDC kandi kuzirwanya bisaba guhozaho.

Ati “Navuga ko ni nk’ibiba byatunyuze mu jisho kuko nazo ni zimwe mu biyobyabwenge ntabwo zemewe, ubundi kandi dusanzwe dukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere no gufata ibicuruzwa mu maduka no mu tubari kuko bitemewe.”

Yakomeje avuga ko kurwanya ibiyobyabwenge bisaba guhozaho, ku buryo atari ikintu cyo gukora umwe gusa ngo ube urangije ikibazo, kandi ko ababirwanya badateze gucika intege.

Mu mujyi wa Rusizi hari ahakigaragara inzoga nyinshi z'inkorano ziva mu baturanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .