Kenshi ukunze gusanga amasoko y’imboga yiganjemo izizwi nka ’dodo’, amashu, karoti n’izindi. Gusa ku isoko rya Rusizi II rihurirwaho n’abaturage batuye hafi y’Umujyi wa Bukavu muri RDC, imboga zirimo ibisusa ukunze gusanga bidahingwa ahandi henshi mu Rwanda, birahaboneka kuko bikunzwe hakurya y’umupaka.
Iyo ugeze muri iryo soko, uhasanga izo mboga zihambiriye mu mifuka Abanyarusizi bita imisumba. Mu kugurisha izi mboga, ntabwo hakoreshwa umunzani cyangwa imifungo ahubwo Umukiliya areba ubunini bw’uwo mufuka akanafungura, akareba ubwiza bw’izo mboga ubundi bakumvikana amafaranga.
Ubwo IGIHE yageraga muri iri soko, yasanze nta tandukaniro rinini riri mu giciro cy’umusumba w’ibisusa, isombe, matembera n’umushogoro.
Umusumba w’isombe iyo yabonetse ku bwinshi ugura 2.300Frw yaba yahenze ukagura 3.100Frw. Umusumba w’ibisusa iyo byahenze ugura 3.100Frw byaba byahendutse ukagura 2.000Frw mu gihe umushogoro iyo wahenze ugura 2.800Frw, waba wahendutse ukagura 1.000Frw.
Nyiransabimana Veneranda umaze imyaka itanu arangura ibisusa, umushogoro, isombe na matembera yabwiye IGIHE ko impamvu arangura izi mboga ari uko ari zo ziri kumuha icyashara cyinshi muri iyi minsi, ati "Muri Congo zirakunzwe, kandi natwe turazifite bityo dukuramo amafaranga."
IGIHE kandi yaganiriye n’umukiliya waje kugura izi mboga aturutse muri RDC, avuga ko izi mboga zifite isoko rinini i Bukavu, ati "iyo tuziranguye, tuzigurisha ku masoko ya Bukavu."
Umuyobozi w’isoko rya Rusizi II, Kajemundimwe Evariste avuga ko iri soko rihuza abaturage b’ibihugu byombi.
Ati “Iri soko rifasha Abanyekongo n’Abanyarwanda. Umunyarwanda ugenda agasoroma amababi y’ibijumba, ayo bita matendera, iyo ayisomye abonamo amavuta, akabona umunyu n’indagara zo kurya."


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!