Rusizi: RIB yataye muri yombi abayobozi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mata 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi n’umubaruramari wawo bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa leta.

Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko abatawe muri yombi barimo Gifitu witwa Nsabimana Kazungu Alexis n’umubaruramari witwa Rukundo Emmanuel.

RIB yagize iti “Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.”

Aba bayobozi bakurikiranyweho ibyaha bine birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, gusonera imisoro mu buryo bunyuranyije n’itegeko no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

IGIHE yamenye ko ibyaha aba bayobozi bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye aho batangaga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko; hari aho batanze isoko ryo kubaka ibiro by’Akagari ka Kinyinya, Post de Santé ya Rugarika, kugura ibikoresho byo mu biro by’umurenge no gusonera rwiyemezamirimo imisoro ndetse bakanigenera izindi nyungu zidafite ishingiro y’amategeko.

Aya masoko yose batanze bakaba barayahaga rwiyemezamirimo umwe witwa Bimenyimana Jean Bosco.

Ibi byaha baregwa byakozwe muri Gicurasi na Kamena 2020. Mu gihe baba babihamijwe n’urukiko bashobora guhanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza ku 10.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .