Abatawe muri yombi bose bafatiwe mu Mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi.
Mu itangazo RIB yasohoye kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko iri tsinda ryiyise “abamen” ryagiye rikora amayeri atandukanye agamije kwambura abantu, harimo no kwiyita abakozi b’Imana basengera abantu ibitangaza bikaba, bagakiza indwara n’inyatsi, urubyaro rukaboneka, uwagumiwe akarushinga n’ibindi.
Aba bamen banakoresha amayeri yo koherereza abantu ubutumwa bugufi bw’ubuhimbano bubabeshya ko bakiriye amafaranga, nyuma bakabahamagara babasaba kuyabasubiza ngo kuko “yayobye”. Muri uko kuyabasubiza, ngo nibwo amafaranga y’abaturage agenda, nk’uko umwe mu bagize iryo tsinda yabitangaje.
Iri tsinda ngo rinakora ubujura bwo kubumba amacupa agaragara nka zahabu, rikayandikaho amagambo “Pure Gold Certified 1914”, maze bakoherereza abantu ubutumwa ko batoye ikintu cyanditseho ayo magambo ariko badasobanukiwe icyo ari cyo. Uwakiriye ubwo butumwa ntagire amakenga, birangira abamen bamwambuye.
Iri tsinda rigari, ritegura n’uburyo bwo kuyobya ibigo by’itumanaho ngo bidahagarika amafaranga riba ryibye abaturage mu gihe byaba byitabajwe kare.
Abarigize bakora ihererekanya ry’ayo mafaranga kuri za simcard na konti ziri mu mabanki atandukanye.
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko “abafashwe bagiye gukurikiranwaho ibyaha byo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi cyanga kuwujyamo n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (ubwambuzi bushukana).’’
Yakomeje avuga ko gushakisha abandi bakora ibyaha nk’ibyo bikomeje, ndetse ko abafashwe bari gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Si ubwa mbere RIB ikurikirana abambuzi bakoresha amayeri, kuko muri Nyakanga uyu mwaka, nabwo yeretse itangazamakuru abasore batandatu bari bafite itsinda rikora ubujura nk’ubu mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo.
RIB yibukije abantu kugira amakenga igihe bahamagawe n’abababwira ko amafaranga ayobeye kuri simcard zabo, ababarangira amazahabu ndetse n’ababaka imitungo yabo babasezeranya kubasengera bakabona ibitangaza.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!