Rusizi: RIB yafashe abagabo 10 bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 23 Ukwakira 2020, rwafashe abagabo 10 bo mu Karere ka Rusizi bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda.

Abafashwe ni abo mu Mirenge ya Gikundamvura, Bugarama, Rwimbogo, Kamembe na Gihundwe igize Akarere ka Rusizi.

Abagabo batawe muri yombi bari mu kigero cy’imyaka 19- 35 mu gihe abana basambanyijwe bakanaterwa inda bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15-17.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko mu bafashwe harimo umwe wabanaga n’umwangavu nk’umugore n’umugabo.

RIB yihanangirije umuntu wese ushora abana mu busambanyi kuko bihanirwa n’amategeko.

Dr Murangira yakomeje ati “Turihanangiriza umuntu wese ushora abana mu busambanyi kuko bibagiraho ingaruka, turasaba n’ubuyobozi bw’ibanze gufatanya na RIB bagatanga amakuru aho ibyaha byaba byakozwe.’’

Abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe amadosiye ashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingingo y’amategeko ahana ibyaha byo gusambanya no gutera inda abana b’abangavu ivuga ko ubihamijwe n’urukiko, akatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje 25. Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugore n’umugabo igihano kiba burundu kidashobora kugabanywa, kubera impamvu nyoroshyacyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .