Umukino warangiye Interforce FC itsinze GS St Pierre Nkombo ibitego bitatu kuri kimwe. Nyuma y’uyu mukino ikipe y’umupira w’amaguru ya GS St Pierre Nkombo yahawe ibikoresha bya siporo birimo imyambaro n’inkweto.
Muri ubu bukangurambaga, abaturage bo mu Murenge wa Nkombo n’abandi batuye mu bice bitandukanye bakanguriwe kwirinda ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka.
Ubu bukangurambaga bwari buyobowe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet.
CP Munyambo yavuze ko imikino ari myiza kuko ifasha abantu gusabana no guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe kugera ku bintu byiza.
Yagize ati "Twaje hano gukina namwe kugira ngo dusabane kandi tunaganire ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga Polisi n’abaturage mu gukumira ngo kurwanya ibyaha bityo bidufashe gukomeza gukora ibikorwa byacu dutekanye. Kuba twabasanze hano mukatwakira ni uko dufitanye imikoranire myiza. Iyo mikoranire rero ni yo idufasha guhuza imbaraga hagamijwe iterambere n’umutekano usesuye kandi ugera kuri bose."
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yasabye abatuye Umurenge wa Nkombo gukomeza kwicungira umutekano birinda ibikorwa bitemewe.
Yagize ati "Ibikorwa bibatunze bya buri munsi mubikora kuko hari umutekano, ni yo mpamvu rero mugomba kuwubungabunga mwirinda ibikorwa bishobora kuwuhungabanya. Ibihungabanya umutekano ni byinshi cyane, nkamwe mukoresha inzira zo mu mazi, mugomba no kumenya uko mwirinda impanuka mukoresha ibikoresho byiza birimo ubwato buzima n’amajire."
Muri uyu Murenge wa Nkombo ibyaha bijya bihagaragara byiganjemo ibikorerwa mu mazi, magendu, kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko, urugomo, kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije. Abaturage basabwe kurushaho kubyirinda kandi bagatangira amakuru ku gihe igihe hari abo babonye bakora ibyaha.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!