Rusizi: Polisi yataye muri yombi uwacuruzaga mazutu ya magendu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kanama 2019 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi yafashe umugabo w’imyaka 39 wacururizaga mazutu iwe mu rugo mu murenge wa Rwimbogo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko ubwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano bageraga mu rugo rw’uwo mugabo basanze afite litiro zigera kuri 280 za Mazutu adasobanura aho yazivanye.

CIP Kayigi avuga ko uyu muturage yacuruzaga iyi mazutu mu buryo bwa magendu, ibintu bishobora guteza impanuka y’inkongi y’umuriro igahitana ubuzima bw’abantu n’ibintu.

Yagize ati "Uriya muturage atuye mu rusisiro ahantu hatuwe n’abantu benshi, abana cyangwa na we ubwe bashobora kwegereza umuriro iriya mazutu bigaturika bigateza inkongi y’umuriro, urusisiro rwose rugashya.”

CIP Kayigi yakomeje yibutsa abaturage ko ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bukorerwa ahantu hazwi kandi habugenewe, avuga ko ibyo uriya muturage yakoraga binyuranyije n’amategeko.
Ati "Hari abantu bari abakiriya b’uriya muturage bangaga kujya ku masitasiyo acuruza ibikomoka kuri peteroli ahubwo bakajya iwe kuyigurayo,abaturage turabasaba kujya bihutira kuduha amakuru kugira ngo dukumire ibyago bishobora gutezwa nayo.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba ashimira abaturage kuba baragize uruhare mu gutuma uwo mugabo afatwa, abasaba gukomeza gutanga amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano wabo.

Kuri ubu uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB kugira ngo akurikiranwe ku bucuruzi bwa magendu yakoraga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza