Ni icyemezo akarere kafashe nyuma y’uko abafite ibinyabiziga bagenda muri uyu mujyi n’abawukoreramo bakunze kwinubira ko babura aho baparika ibinyabiziga byabo.
Ibi biterwa no kuba mu bihe byashize abantu baragiye bubaka amagorofa ariko ntibibuke guteganya parikingi ihagije y’abafite ibinyabiziga bazakorera muri iyo nyubako, ndetse n’abazaza kwaka serivisi ku bakorera muri iyo nyubako.
Ibi bituma abafite ibinyabiziga bakeneye serivisi muri izo nyubako baparika ku mabaraza y’izo nyubako abandi bakajya guparika muri parikingi y’isoko rya Kamembe, abasigaye bagaparika basatiriye umuhanda.
Ni mu gihe abubaka amagorofa mu Mujyi wa Kigali bo mu rwego rwo kwirinda ko ababagana bazabura aho baparika ibinyabiziga byabo, inzu za mbere zibanza by’umwihariko izo munsi y’ubutaka ziharirwa parikingi, serivisi zigatangirwa mu nzu zo hejuru.
Mu kiganiro Akarere ka Rusizi gaherutse kugirana n’itangazamakuru, Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred, yavuze ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rusizi hari aho giteganya pariki.
Ati “Mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera aho ngaho hazitabwaho. Ikibazo rero twagize twakigize mu nyubako zagiye zubakwa zikubakwa nta guteganya parikingi, ariko ubu mu byagombwa byo kubakwa bitangwa hagiye kuzajya hashyirwamo n’icyo kintu. Niba wubatse inzu, uko ingana ariko hari abazayizamo. Abazayizamo n’ibinyabiziga bazaparika he? Icyo rero ni cyo turi gushyiramo imbaraga ariko mu gihe kitarakemuka haba hifashishwa izihari”.
Umujyi wa Rusizi, ufite umwihariko wo kuba mu karere gakora ku mipaka y’ibihugu bibiri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi. Mu modoka zikunze kuba ziparitse muri uyu mujyi harimo izifite purake zo mu bihugu by’abaturanyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!