Ni uburwayi bavuga ko bugiye kumara amezi ane aho umuceri wafashwe uzana udusimba twinshi tw’umweru munsi y’amababi bikarangira amababi ahindutse umuhondo.
Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’umuceri wo mu Murenge wa Nyakabuye yavuze ko nta cyizere bafite cy’umusaruro mwiza.
Ati "Twateye imiti yose ishoboka biranga. Ni udusimba tw’umweru dufata ku mababi agahinduka umukara, tugakomeza twototera uruti rugahindura ibara bikarangira igiti cy’umuceri cyumye."
Umuyobozi w’Ihururo ry’abahinzi 8500 bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama, Bunani Obed, yabwiye IGIHE ko icyifuzo cy’abahinzi ari uko inzego zibishinzwe zakohereza abatekinisiye bagakora ubushakashatsi, bakabwira abahinzi umuti bagura ushobora guhangana n’ubu burwayi.
Ati "Ni indwara idasanzwe yadutse, hari abahinzi bari kuyitiranya n’indi tujya turwaza yitwa kirabiranya ariko ntabwo ariyo".
Bamwe mu bahinzi batekereza ko ari utumaturizi dusanzwe tumenyerewe mu biti by’imyembe twadukiriye ubuhinzi bw’umuceri.
Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, Ntampaka Antoine de Gonzague, yavuze ko uburwayi bwadutse mu buhinzi bw’umuceri mu kibaya cya Bugarama bakimenye.
Ati "Ni isazi y’umweru yajemo imaze kugera muri koperative eshatu muri enye zihari, birasaba ko abahinzi baterera umuti rimwe kuko iyo umwe ateye yimukira ahandi".
Mu kibaya cya Bugarama umuceri uhingwa n’abahinzi barenga 8000 bibumbiye muri koperative enye zikorera kuri hegitari zirenga 1500 zo mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye, na Gikundamvura.
Mu gihembwe kimwe cy’ihinga iki gishanga gisarurwamo toni zirenga 7 z’umuceri, ukinjiriza abahinzi miliyari zisaga 4Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!