Rusizi: Kutizerwa n’imiryango, inzitizi ku iterambere ry’urubyiruko rwagororewe Iwawa

Yanditswe na Nshimiyimana Pascal
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura no kwijandika mu bindi bikorwa byahungabanya umudendezo wa rubanda, ni bimwe mu biri ku isonga bituma benshi mu rubyiruko bajyanwa mu bigo ngororamuco birimo n’ikiri ku Kirwa cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro.

Abajyanwa kuri iki kirwa bigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, ububaji, ubuhinzi n’indi myinshi ibafasha kwiteza imbere mu gihe bagarutse mu buzima busanzwe.

Benshi iyo bagarutse mu buzima busanzwe bashaka inzira zose bakwifashisha babyaza umusaruro ayo mahirwe bakanahiga kutazongera kugwa mu mutego w’ibyatumye bajyanwa Iwawa.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rwagororewe mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa ruvuga ko kutizerwa ariyo ntandaro yo kudindira mu iterambere kuko abenshi batemererwa guhabwa ingwate n’imiryango yabo ibafasha kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Mu byiciro 19 bimaze gusoza amasomo Iwawa rurimo 383 bakomoka mu Karere ka Rusizi, ariko 30 gusa ni bo bagize amahirwe yo kubona inguzanyo mu mirenge SACCO binyuze mu Kigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse,BDF.

Niyigena Jean Damascène uhagarariye urubyiruko rwagororewe Iwawa mu Karere ka Rusizi, avuga ko impamvu umubare w’ababona inguzanyo yo gukora imishinga ukiri muto biterwa no kuba benshi batizerwa n’imiryango yabo mu gihe basabwe ingwate ku nguzanyo ya 50%.

Yagize ati “Biragoranye cyane kubona uwagutiza ingwate dore ko utabona inguzanyo utayifite. Bituruka ku kuba imiryango iba itarizera ko wahindutse koko. Rero ni nayo mpamvu umubare w’ababona inguzanyo muri twe ukiri muto kuko imiryango yacu ntitwizera ku buryo yadutiza ingwate.’’

Yakomeje avuga ko ‘‘Urebye muri twe ababashije kubona inguzanyo, hagaragara impinduka zikomeye mu mibereho yacu kuko iterambere rigenda rizamuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Nsigaye Emmanuel, avuga ko hari abafatanyabikorwa bagiye gufasha amwe mu matsinda y’urubyiruko no gukazwa ubukangurambaga mu miryango rukomokamo.

Yagize ati “Muri uyu mwaka twabonye abafatanyabikorwa nka World Vision na Rwanda Aid, bazatera inkunga amatsinda atanu y’uru rubyiruko aho bazabafasha kubona ingwate ya 70% bakabasha kuzamura imishinga yabo. Tugiye gukomeza kuganira n’imiryango yabo ku buryo bagomba kubakira kandi bakizera ko bahindutse bakareka kubafata nk’abadashoboye.”

Umukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Bosenibamwe Aimé, avuga ko gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe zikomeje ariko uzakomeza kba ntibindeba ashobora gufatirwa izindi ngamba.

Yagize ati “Gahunda ihari ni ugushishikariza imiryango kwakira aba bana ikumva ko bahindutse, gusa uzananirana dufite ubushobozi bwo kumujyana Iwawa, i Gitagata cyangwa i Nyamagabe tukamumazayo igihe kinini ku buryo ahinduka akava mu mico mibi.”

Kuri ubu hari ibigo bitatu bya Leta bigororerwamo abafite imyitwarire mibi birimo icya Iwawa, Nyamagabe na Gitagata yo inajyanwamo abana n’abagore.

Kuva mu 2010, Ikigo Ngororamuco cya Iwawa kimaze kunyuzwamo urubyiruko rusaga 16 911 rwasubijwe mu buzima busanzwe gusa umubare mwinshi wabo baracyarwana no kubona ubushobozi bwo guteza imbere imishinga yabo ishingiye ku bumenyi ngiro bahawe.

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa kimaze kunyuramo urubyiruko rwinshi ruhabwa amasomo atandukanye y'ubumenyi ngiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza