00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Kutagira amakuru ahagije bituma hari abagore badafata inguzanyo mu bigo by’imari

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 3 February 2025 saa 08:42
Yasuwe :

Imibare yo mu bigo by’imari byo mu Karere ka Rusizi igaragaza ko umubare w’abagore babifatamo inguzanyo ari muto ugereranyije n’uw’abagabo.

Bamwe mu bagore bavuga ko mu mpamvu zituma badafata inguzanyo muri SACCO kandi babitsamo ari uko badafite amakuru ajyanye n’inzira banyuramo kugira ngo bahabwe inguzanyo.

Mu ngendo Abadepite bamaze iminsi bakora, bareba uko abaturage bakorana n’ibigo by’imari, basanze SACCO z’imirenge zigira uruhare mu iterambere ry’abaturage kuko hari abaka inguzanyo bakagura moto bagatwara abagenzi, abagura amasambu n’abaguza bakongera igishoro mu bucuruzi bwabo.

Umucungamutungo wa SACCO Ntukabumwe y’Umurenge wa Nkungu, Sikubwaho Gad, yabwiye Abadepite ko kuva iyi SACCO ishinzwe imaze gutanga inguzanyo zingana na miliyoni 168 Frw, muri zo izahawe abagore zikaba ari miliyoni 61 Frw mu gihe izahawe abagabo ari miliyoni 107 Frw.

Mukashyerezo Daphrose ukora ubucuruzi bw’ibirungo, yabwiye IGIHE ko amaze imyaka itanu afite konti muri SACCO ariko ko ataraka inguzanyo, agasobanura ko ari ibintu atajyaga yitaho, icyakora akaba ashaka kubishakaho amakuru.

Ati “Nta makuru nari mfite. Ku giti cyanjye inguzanyo ninyibona izamfasha kwiteza imbere kuko hari igihe njya kurangura ibirungo amafaranga akambana make bigatuma ndangura bike.”

Depite Rutebuka Barinda wari uhagarariye itsinda ry’Abadepite bakoreye mu Karere ka Rusizi, mu kiganiro na IGIHE, yavuze mu byo barebaga harimo imikorere y’ibigo by’imari (SACCO na BDF) n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya (ibimina).

Ati “Ni byo, umubare w’abagore babyitabira uracyari muto ariko ni urugendo. Icyo twabasaba ni ugutinyuka bakagana ibyo bigo by’imari kuko byashyiriweho kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye IGIHE ko bagiye gukora ubukangurambaga bwimbitse kuko hari gahunda nyinshi zigamije guteza imbere abagore.

Ati “Ni ukongera tukabibutsa ko amahirwe bahawe batayapfusha ubusa, ahubwo bakagana ibyo bigo by’imari. BDF hari ukuntu ibunganira ikabaha 75%. Ibyo byose ni ukongera tukabibibutsa kugira ngo bagane ibigo by’imari, tunashake abo byateje imbere kugira ngo bababere urugero rwiza.”

Ubwitabire bw'abagore mu kwaka inguzanyo buracyari hasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .