Rusizi: Iyangirika ry’imihanda yerekeza ku bitaro bya Mibirizi riri kugira ingaruka ku barwayi

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 3 Werurwe 2020 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Abivuriza ku bitaro bya Mibirizi biherereye mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi barasaba ko bakorerwa imihanda ihuza ibigo nderabuzima n’ibi bitaro kuko yangiritse cyane bikagira ingaruka ku buvuzi bahabwa.

Ibi babigarutseho ubwo ibi bitaro byizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abarwayi. Abarwayi bagaragaje ko imihanda ihuza ibitaro bya Mibirizi n’ibigo nderabuzima bikorana na byo yapfuye ku buryo abarwayi boherezwa kuri ibi bitaro bigorana kuhagera, bikagira ingaruka ku barwayi.

Isabella Mukangwije yagize ati “Hari uherutse kuwunyuramo avuyemo atashye kubera bamutwaye kuri moto kandi bamubaze agira ikibazo none yaragarutse ubu ari mu bitaro, abana bagira ikibazo mu nda kubera ababyeyi baza bacundwa kubera umuhanda mubi wa Mashesha.”

Niringiyimana Martin yunzemo ati “Umuhanda wo ntawo, hari uwanyuraga Mashesha uciye Muganza warapfuye, bisaba ko umuntu azenguruka agaca muri site (Bugarama) akabona kugera ahangaha. Yaba ari umubyeyi agashyika hano yanegekaye.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi, Dr.Nzaramba Theoneste, avuga ko iyi mihanda yapfuye yatumye urugendo abarwayi bakora ruba rurerure, bikagira ingaruka ku bijyanye no gutabarira ku gihe.

Ati “Imihanda yose ihuza ibigo nderabuzima biragoye kuyigeramo, umuhanda mugufi wahuzaga ibitaro n’ikigo nderabuzima cya Mashesha n’icya Nyakarenzo warapfuye ku buryo bisaba kuzengeruka. Intera yasabwaga yikubye gatandatu kuko bisaba kujya guca mu kibaya, ibi biteza imbogamizi mu gutabarira ku gihe. Imbangukiragutabara zihora mu igaraje kubera iyi mihanda itagendeka.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko nta ngengo y’imari yo gukora uyu muhanda ihari, bugasaba ubuvugizi ku zindi nzego zibakuriye.

Mu karere ka Rusizi hari ibitaro bya Mibirizi na Gihundwe ariko ibya Mibirizi bikaba biri mu gice cy’icyaro aho byakira abarwayi bavuye mu bigo nderabuzima 11 byo mu mirenge umunani kuri 15 igize akarere.

Abarwariye mu bitaro bya Mibirizi barasaba ko umuhanda wakorwa bakabasha kugera ku bitaro bya Mibirizi
Iyangirika ry'umuhanda Mashesha-Mibirizi utuma abaturage bagera ku bitaro bazahaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .