Iri soko ryubatse mu kagari ka Buhinga, Umurenge wa Gikundamvura mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagari no gufasha Abarundi kubona aho bahahira imyaka irimo ibishyimbo n’ibigori.
Byari biteganyijwe ko rizajya rirema ku wa Gatatu no ku wa Gatanu ariko rirema ku wa Gatanu gusa ntabwo abaricururizamo ntibarenga batanu mu gihe abasabye kurikoreramo ari 135.
Rigitangira gukorerwamo ryitabirwaga n’abacuruzi barenga 50, ariko uko iminsi ishira aba bacuruzi bagenda bagabanuka bitewe n’uko barigeramo bakabura abaguzi.
Umuyobozi w’Iri soko Niyibigira Thomas, avuga ko mu mpamvu zituma iri soko rititabirwa harimo kuba umuhanda Muganza- Gikundamvura warangiritse, hakiyongeraho no kuba ryaraje risanga hari andi masoko abaturage bamenyereye arimo n’isoko rya Muganza.
Ati “Nanone abakiriya benshi twari kugira ni Abarundi ariko ntibaza bitewe n’uko kwambuka bisaba kuba bafite pasiporo mu gihe mbere bambukiraga ku marangamuntu na jeto”.
Niyigirimpuhwe Aaron wo mu kagari ka Migina yabwiye IGIHE ko abacururiza muri iri soko bagenda bagabanuka.
Ati “Ryarubatswe ribura abarikoreramo, iyo bajemo aba ari nka batatu cyangwa bane bacuruza imboga n’imbuto. Icyo dusaba ubuyobozi ni uko bakongera ubukangurambaga inyubako zaryo ntizikomeze gupfa ubusa kandi ryarahenze Leta”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko impamvu iri soko riremwa n’abantu bake ari uko urujya n’uruza hagati y’u Rwanda n’u Burundi rutarasubira uko byahoze.
Ati “Impamvu riremwa n’abantu bake, ngira ngo rishyirwa mu bikorwa byari bitewe n’urujya n’uruza rwari hagati y’umurenge wa Gikundamvura n’abaturanyi babo b’Abarundi. Uyu munsi rero izo ngendo zimeze nk’aho zahagaze cyangwa se zitakinariho mu by’ukuri ari nabyo bituma riremwa n’abantu bake”.
Muri Kamena 2020 nibwo iri soko rifite ibitanda 84 ryatangiye kubakwa, rirangira muri Gashyantare 2022. Ryatangiye gukorerwamo muri Kanama 2022.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!