Isoko ry’ingurube rya Nyakabuye ryubatse mu Mudugudu wa Bikinga, Akagari ka Kamanu Umurenge wa Nyakabuye. Isoko ryubatswe mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’ingurube muri aka gace.
Nyiransabimana Léoncie utuye hafi y’iri soko yabwiye IGIHE ko aherutse kugurisha ingurube bamuha ibihumbi 100Frw kuko abaguzi bari bamusanze mu rugo, akavuga ko iyo isoko riza kuba rikora akayijyanamo atari kuburamo ibihumbi 130Frw.
Ati “Kuba iri soko ridakora biratubangamiye cyane kuko bituma abaguzi badusanga mu rugo bakaduha amafaranga bashaka kuko baba babona ko nta handi turi bushorere, tukayemera mu gihendo”
Iyamuremye Michel, avuga ko iri soko ryari ryubatswe kugira ngo abaturage bage bahagurishiriza ingurube ariko rikaba rimaze igihe kirenga umwaka ridakora.
Ati “Umuturage rero iyo ashatse kugurisha itungo rye abura aho arigurisha, noneho bariya bagura bakaza kumuhendera imuhira. mu gihe yakarijyanye mu isoko abaguzi bakamuhuriraho ari benshi bakamugerekera ku buryo nawe yakunguka”.
Nyiransahabwabimana Cecile avuga ko kuba iri soko ridakora bituma nk’ingurube yakagurishije ibihumbi 200Frw hari ubwo abaguzi bayisanga mu rugo bakayigura ibihumbi 120Frw.
Ati “Kubera ko nta wundi bari burihurireho ngo barigereke ari babiri bigatuma umucuruzi yemera kuyafata ariko ari igihombo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga mu kiganiro na IGIHE yavuze ko nk’akarere iyo bavuga imirenge ifite isoko na Nyakabuye bayishyiramo.
Ati “Kuba abaturage bagurishiriza mu ngo zabo ni umuco abantu bagiye babamo ariko uyu munsi turagenda tuwuca naho ubundi isoko ryo ntabwo rifunze”.
Umurenge wa Nyakabuye ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi ibonekamo amatungo menshi by’umwihariko amatungo magufi.
Uretse iri soko ry’ingurube abaturage bavuga ko ridakora bikaba bibashyira mu gihombo, muri aka gace bakeneye n’isoko ry’andi matungo magufi kuko inkoko, ihene n’intama bicururizwa mu murima w’umuturage ku gasozi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!