00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Ishuri ryari rimaze imyaka ibiri rifunzwe kubera ibiza ryongeye gufungura imiryango

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 09:41
Yasuwe :

Ababyeyi bo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi bishimiye ko abana babo bagiye kongera kwigira hafi, nyuma y’imyaka ibiri bakora urugendo rurerure kubera ibiza byibasiye ishuri ryabo rigasenya ibyumba bibiri by’amashuri.

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, nibwo umwaka w’amashuri 2022/23 watangiye, umunsi wahuriranye no kongera gufungura imiryango ku ishuri rya GS Nkungu.

Iri shuri ryari ryafunzwe nyuma y’uko amazi yateje ibiza kuri iri shuri yaturutse ku muhanda uri haruguru yaryo, yuzura mu mugezi witwa Nyagashenyi asenya ibyumba bibiri by’amashuri.

Tariki 20 Ugushyingo 2020 nibwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika iri shuri abanyeshuri bamwe bajya kwiga GS Nyamuhembe, abandi GS Gatare, abandi boherezwa kuri EP Gahati.

Iri shuri riherereye mu Mudugudu wa Kamajumba akagari ka Mataba. Mbere y’uko rihagarikwa ryari rifite uburezi bw’ibanze imyaka 12 bwongeye gusubukura.

Umwe mu babyeyi bafite abana biga kuri iri shuri yavuze ko kuba iri shuri ryongeye gukora bigiye kubaruhura igihombo n’igishyika baterwaga no kuba abana babo bigaga kure.

Ati "Abana bagera mu rugo amakayi yabo yanyagiwe, akangirika tukagura amakayi buri munsi. Abandi bakagera mu nzira bakajya gukorera amafaranga ntibage kwiga bigatuma batabona amanota nk’ayo babonaga bakiga kuri iki kigo".

Undi mubyeyi yavuze ko bamwe mu bana bigaga kuri iri shuri bari baracitse intege bava mu ishuri kubera kwiga kure.

Ati "Bari barabaye inzererezi no kumvira ntibari bacyumvira. Byadushimishije kuba ishuri ryacu ryongeye gufungura".

Umuyobozi w’iri shuri Bruno Dureste yabwiye IGIHE ko uyu munsi wa mbere w’ishuri bakiriye abanyeshuri 732 mu gihe iri shuri ryari ryahagaritswe rifite abanyeshuri 1347.

Ati "Ababyeyi turabasaba kuzana abana bose, ari abari barataye ishuri, ari abakererewe gutangira, bose baze bige, kubera ko ibibazo bari bafite byakemutse. Babashakire, amakayi, babashakire amafaranga y’ifunguro, babashakire imyenda y’ishuri bage babakorera isuku neza kandi bage babasura ku ishuri tuganire ku myigire yabo".

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko nta mpungenge bafite ko iri shuri rishobora kuzongera kwibasirwa n’ibiza kuko mbere y’uko rifungura Minisiteri y’Uburezi yohereje ikipe y’abatekinisiye ikora isuzuma itanga uburenganzira bwo kongera gufungura imiryango.

Ishuri ryasenywe n'ibiza bikariviramo guhagarikwa by'agateganyi ryongeye gufungura imiryango
Iri shuri ryongeye gufungura n'abanyeshuri bo mu burezi bw'ibanze basubukuye amasomo
Amashuri abiri yasenyutse ntabwo azongera kwigirwamo
Hari abana batangiye ishuri bakererewe kubera ko ababyeyi bari baragize impungenge zo kubajyana kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .