00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Ishimwe ry’abahinzi b’umuceri mu Bugarama bari barahejejwe inyuma no kotsa umusaruro

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 8 November 2024 saa 09:16
Yasuwe :

Abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bumviye inama z’ubuyobozi bakareka kotsa no kwaya umusaruro, bavuga ko bimaze kubateza imbere bagasaba bagenzi babo bakibikora kubicikaho kuko bibashyira mu bihombo.

Amakoperative ni gahunda imaze igihe mu Rwanda ariko yatangiye gushyirwamo imbaraga cyane guhera mu 2005, bituma umubare wayo uva kuri 919 muri uwo mwaka agera ku 11019 mu mwaka wa 2024.

Abahinzi b’umuceri bibumbiye mu makoperative ane ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, bavuga ko kwibumbira mu makoperative byabafashije kwiteza imbere kuko batacyotsa umusaruro.

Havugimana Ananias umaze imyaka 12 ahinga umuceri, yabwiye IGIHE ko amaze imyaka 9 aretse guhinga umuceri no kuwucuruza mu kajagari yibumbira hamwe n’abandi muri koperative COPORORIKI ikorera mu murenge wa Gikundamvura.

Ati “Ntarajya muri koperative nezaga umuceri nkawujyana mu rugo abaguzi bakawusanga, cyangwa hakaba ubwo wera naramaze gufata amafaranga yawo. Byantezaga igihombo kuko abaguzi baraduhendaga ugasanga ubuhinzi bw’umuceri ntacyo butumariye”.

Nyuma yo kujya muri koperative imikorere yarahindutse kuko abari muri koperative iyo umuceri weze bawujyana ku mbuga za koperative, bakawanikayo, wamara kuma koperative ikabazanira umuguzi akawugurira hamwe n’amafaranga akazira rimwe.

Ati “Nsigaye neza ibilo 700 ku mwero. Kubera ko amafaranga azira rimwe nabashije kugura inka y’ibihumbi 270.000Frw, nishyuriye umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, buri mwaka nishyurira umuryango wanjye w’abantu 9 mutuelle kandi mba no muri Ejo Heza maze imyaka 5 ntanga imisanzu. Ibi byose sinari kubigeraho iyo nkomeza kotsa umusaruro”.

Perezida wa Koperative y’abahinzi b’umuceri ba Kizura yo mu murenge wa Gikundamvura, Oscar Hamenyimana, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko nk’abahinzi b’umuceri bashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabashishikarije kujya muri koperative.

Ati “Ubu tuzi ko iki gishanga cya Bugarama cyeramo toni 7 z’umuceri mu gihe mbere utashoboraga kumenya umuceri wezemo kubera ko twahingaga mu kajagari, tukanasarura mu kajagari buri wese ajya guhunika iwe”.

Hamenyima uyobora koperative y’abahinzi 1500 mu bahinzi 8000 bahinga mu gishanga cya Bugarama, yavuze ko nubwo amakoperative yagabanyije kotsa umusaruro hari abahinzi bake batarabyumva neza banyuza umusaruro ku ruhande.

Ati “Turasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwakomeza kudutiza imbaraga mu kwigisha no mu gukumira abanyuza umusaruro ku ruhande”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Habimana Alfred yabwiye IGIHE ko bishimira intambwe imaze guterwa mu kugabanya abotsa umusaruro w’umuceri, ariko akavuga ko urugamba rukomeje.

Ati “Intambwe tugezeho uyu munsi mu kugabanya abanyereza umuceri irashimishije ariko nanone hari urugendo rwo gukora dufatanyije n’abayobozi b’amakoperative n’abacunga imbuga zanikwaho umuceri kugira ngo bakumire wa muceri unyuzwa ku ruhande”.

Mu kibaya cya Bugarama umuceri uhingwa n’abahinzi barenga 8000 bibumbiye muri koperative enye zikorera kuri hegitari zirenga 1500 zo mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye, na Gikundamvura.

Mu gihembwe kimwe cy’ihinga iki gishanga cyeramo toni zirenga 7 z’umuceri zinjiriza abahinzi arenga miliyari 4Frw.

Abahinzi b'umuceri baciye ukubiri no kotsa umusaruro, bashima inama bagiriwe n'ubuyobozi bakavuga ko zabafashije kwiteza imbere
Perezida wa COPORORIKI, Hamenyimana Oscar avuga ko kwibumbira mu makoperative byagabanyije kotsa umusaruro w'umuceri
Abanyamuryango ba koperative y'abahinzi b'umuceri COPORORIKI mu nama yabahuje tariki 1 Ugushyingo 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .