Rusizi: Inyubako ziri ahazubakwa isoko rihuza u Rwanda na RDC zatangiye gusenywa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 Ukwakira 2018 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yatangiye gusenya inyubako zishaje ziri ku mupaka wa Rusizi ya Mbere uhuza iki gihugu n’u Rwanda.

Izi nyubako zatangiye gusenywa ku wa 18 Ukwakira bitanzweho itegeko n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ihana imbibi n’akarere ka Rusizi, ziri mu gice kagomba kubakwamo isoko rihuriweho n’ibihugu byombi.

Radio Okapi ivuga ko iri soko rizubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi, yemeye gutanga miliyoni icyenda z’amadolari ya Amerika.

Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyepfo, Hilaire Kikobya, yavuze ko inyubako ziri gusenywa zubatse ku butaka bwa leta bungana na are 75.

Muri Nzeri, Banki y’Isi yari yavuze ko izasubirana amafaranga yatanze igihe cyose ahazubakwa iri soko hatabonetse vuba. Harimo miliyoni esheshatu z’amadolari azakoreshwa mu kubaka isoko na miliyoni eshatu zizakoreshwa mu gutunganya parikingi.

Iri soko rigezweho rigiye kubakwa ryakiriwe neza n’abaturage kuko rizafasha abasaga ibihumbi 10 bo muri Kivu y’Amajyepfo, bavuga ko rizarushaho kunoza ubuhahirane n’u Rwanda.

Abakora imirimo cyane cyane irimo ubuhinzi bari banyotewe iri soko rya kijyambere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza