Rusizi: Imvura idasanzwe yishe umwana, inasenya inzu z’abaturage

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 6 Ukuboza 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Imvura idasanzwe irimo inkuba n’imiyaga yaguye mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rusizi yasenye inzu, yangiza ibikorwa remezo birimo imihanda ndetse inangiza imirima itandukanye.

Imirenge ya Nyakabuye, Butare, Gikundamvura, Bugarama na Nkungu, ni imwe muri 18 yashegeshwe n’imvura yaguye mu ijoro rya tariki ya 4 rishyira ku wa 5 Ukuboza 2019.

Ndayisabye Joseph wo mu Murenge wa Nkungu yabwiye IGIHE ko umurima we wari uhinzemo imyaka itandukanye yajyanywe n’amazi ku buryo ntacyo yiteze kuramura mu gihe cy’isarura.

Yagize ati “Imvura yaguye yasenye inzu nyinshi ku buryo zimwe ibipande byazo byaguye, njyewe umurima wanjye wuzuyemo amazi ku buryo amateke n’indi myaka nahinzemo ntacyo nzasarura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, yabwiye IGIHE ko bari hari hamaze kubarurwa inzu 10 zangijwe n’imvura.

Yakomeje avuga ko hari n’umurambo w’umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 11 basanse hafi y’inkombe z’Umugezi wa Ruhwa.

Ntivuguruzwa yavuze ko uwo mwana ataramenyekana aho avuka kuko atazwi mu Bugarama ahubwo bari kuganira n’abayobozi bo mu Burundi ngo harebwe niba atari ho uwo murambo waturutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kankindi Léoncie, yavuze ko hakiri gukusanywa imibare y’ibyangiritse birimo imihanda, inzu n’imirima ariko biteguye gufasha abatishoboye bahuye n’ibyago.

Ati “Hari aho yasenye umuhanda, hari aho yasenyeye abantu n’imyaka, aho dusanga inzu zasenyutse abafite ubushobozi bakareba aho bikinga bagacumbika, abadafite na mba ubuyobozi bugatekereza ikindi bafashwa.”

Ibiza bikomeye byaherukaga kwibasira aka gace mu mwaka wa 2017 aho abantu 12 bakomeretse, inzu 464 zarasenyutse, hegitari 32 z’imyaka zarangiritse, ibyumba by’amashuri 18 n’insengero eshanu birasenyuka, naho imiyoboro y’amashanyarazi 15 irangirika.

Ibiti byari biteye na byo byaguye kubera imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye i Rusizi
Imwe mu nzu zasenyutse kubera imvura nyinshi
Imyaka iri mu mirima yangiritse biturutse ku mazi menshi yayirengeye
Ibikorwa remezo birimo imihanda nabyo byangiritse bikomeye
Umwe mu mirima y'umuceri mu Kibaya cya Bugarama wangiritse nyuma y'imvura nyinshi yaguye muri aka gace
Inzu nyinshi zo mu mirenge itandukanye zasenyutse
Amazi yabaye menshi bituma asenya inzu zitandukanye
Umuturage ari imbere y'inzu ye yasenyutse kubera imvura idasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .