Rusizi: Impungenge ku buzima bw’abaturage bakoresha ubwato mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi bakoresha inzira yo mu mazi, bavuga ko babangamiwe cyane n’uko batwarwa mu bwato batambitswe imyenda yabugenewe (gilet) yabafasha igihe baba barohamye.

Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo kuko isaha n’isaha bashobora kuzarohama bikabaviramo no gupfa bitewe n’uko kompanyi eshatu zatsindiye amasoko yo kubambutsa mu kiyaga cya Kivu, abatwara atabambitse.

Bavuga ko ubuyobozi bwagakwiye gufatira ingamba abambutsa abantu batabahaye imyenda yabugenewe mu gukumira ko hari abarohama bikabaviramo kuhasiga ubuzima.

Bashinja ababambutse ko iyo batse iyo myambaro kugira ngo bambuke bizeye umutekano wabo babatuka ndetse bakababwira ko udashaka kwambuka atayambaye yashakisha indi nzira anyuramo.

Bavuga ko iyi ngeso imaze kwiyongera kuko usanga amakoperative yose yambutsa abaturage mu kiyaga cya Kivu atakibambika imyenda yabugenewe bakoreshaga mbere bambuka.

Uwitwa Muhirwa Ramazani yagize ati “Ko batajya batwambukiriza ubuntu kuki mu mafaranga tubishyura badashobora kuguramo amajile yo kwambara?. Uziko hari igihe uba uri mu bwato n’abana hakaza umuyaga ukibaza icyo wakora ubwato burohamye ukakibura.”

Akomeza ashimangira ko impamvu ababambutsa badakunda kubambika ari uko babiterwa n’uko ubuyobozi nta bihano bugenera ababatwara batabahaye imyenda yabugenewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Nsengiyumva Vincent, nawe yemeza ko iki kibazo bakizi ariko agashimangira ko ufashwe abihanirwa.

Yagize ati “Ibyo tubwira abaturage bacu mu bukangurambaga dukora kuko n’ubu turi mu nama n’abagore bacuruza isambaza hariya ku Kivu, tubabwira ko bitemewe kwambuka nta gilet umuntu yambaye yaba k’ubikora nkana cyangwa ukoresha ubwo bwato atwara abantu n’uroba amafi n’isambaza kuko niyo mabwiriza ariho ko ntawe ukwiye kubujyamo adafite gilet.”

Yongeyeho ko n’ubwo bashyizeho ayo mabwiriza hari abatayubahiriza bakagenda batayambaye cyane cyane abavuka ku Nkombo kuko benshi muri bo baba bazi koga.

Nsengiyumva ashimangira ko iyo bafashwe n’abasirikare cyangwa abapolisi bakorera mu mazi babihanirwa nk’abandi banyamakosa bose.

Impungenge ku baturage bambuka ikiyaga cya Kivu batambaye imyenda yabugenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza