Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Bugarama-Cimerwa mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Shara ku wa 1 Ugushyingo 2024.
Saa mbili n’iminota 20 nibwo ikamyo yerekezaga ku Ruganda rwa Sima yagonze moto yari itwawe na Iradukunda Moise, ayitwayeho Tuyiramye Neilla w’imyaka 20 bombi bahita bitaba Imana.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko yatewe no kunyuranaho nabi kuko umushoferi w’ikamyo yataye umukono we ubwo yanyuraga ku yindi modoka, bituma asatira umumotari wari mu mukono.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko umushoferi wari utwaye ikamyo yahise atoroka.
Ati "Umushoferi ntacyo yabaye ahubwo we yahise acika n’ubu turacyamushakisha".
Imirambo ya nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!